Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:13
39 Iomraidhean Croise  

Niyigarurire imitima yacu kugira ngo tugenze uko ashaka kose, dukurikize amabwiriza n'amateka bye, n'ibyemezo yahaye ba sogokuruza.


Mu Buyuda na ho Imana ituma bahuza umutima wo kubahiriza itegeko ry'umwami n'ibyegera bye, bashingiye ku ijambo ry'Uhoraho.


Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije ku muhanuzi Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi, igitekerezo cyo kwamamaza itangazo mu bwami bwe hose, rikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bagira bati:


Nuko abatware b'amazu y'umuryango wa Yuda, n'ab'amazu y'umuryango wa Benyamini, n'abatambyi n'Abalevi, mbese abantu bose Uhoraho Imana yashyizemo igitekerezo cyo kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu bitegura kujyayo.


Nuko jyewe Ezira ndavuga nti: “Uhoraho Imana ya ba sogokuruza nisingizwe, yo yatumye umwami agira ishyaka ryo kurimbisha atyo Ingoro yayo iri i Yeruzalemu.


Nuko umwami arambaza ati: “Urifuza ko nagukorera iki?” Ako kanya nsenga Imana nyir'ijuru,


Ngibyo ibyo Imana igirira umuntu, ibimugirira ityo incuro nyinshi.


Umunsi uzakoranya ingabo zawe, abantu bawe bazitanga babikunze, bazaba bisukuye biboneje. Abasore bazakugeraho kare, bazindutse nk'ikime cyo mu museso.


Unkundishe ibyo wategetse, aho gukunda inyungu.


Ntunkundire gutekereza gukora ibibi, ntunkundire kwiroha mu bikorwa by'ubugome, ntunankundire kwifatanya n'inkozi z'ibibi ngo nsangire na zo.


Ibitekerezo by'umwami bitegekwa n'Uhoraho, ni nk'umugezi Uhoraho ayobora aho ashaka.


Uhoraho, ni wowe uduha amahoro, ni wowe utuma dusohoza imigambi yacu.


Noneho ngiri Isezerano nzagirana n'Abisiraheli nyuma y'icyo gihe: nzabacengezamo amategeko yanjye nyandike mu mitima yabo, nzaba Imana yabo na bo bazaba abantu banjye.


Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo.


“Mwa bushyo buto bw'Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe.


“Mu ijuru Imana nisingizwe, no ku isi abantu yishimira bagire amahoro.”


Yohani arabasubiza ati: “Nta cyo umuntu abasha kwiha kirenze icyo Imana yamugeneye.


Byanditswe n'abahanuzi ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumva ibyo Data avuga akigishwa na byo, aza aho ndi.


Nuko aravuga ati: “Ngicyo icyatumye mbabwira ko ntawe ushobora kunsanga atabihawe na Data.”


Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri bo, bigatuma abantu benshi bamwemera bakamuyoboka.


Kubera ubuntu Imana yangiriye ndabwira buri wese muri mwe nti: “Uramenye we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje ukurikije urugero Imana yaguhaye rwo kuyizera.


Nyamara kandi Imana ifite ibyo ikurikiza mu gutoranya abantu bidaturutse ku bikorwa byabo, ahubwo biturutse kuri yo ubwayo yabihamagariye. Ni yo mpamvu igihe abana b'impanga ba Rebeka bari bataravuka, bataranakora icyiza cyangwa ikibi, Imana yamubwiye iti: “Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”


Ibyo rero ntabwo biterwa n'ubushake bw'umuntu cyangwa n'umwete we, ahubwo bituruka ku Mana nyir'imbabazi.


Hariho imikorere y'uburyo bwinshi, nyamara Imana ikorera byose muri bose ni imwe.


Nyamara ubuntu nagiriwe n'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi uku, kandi ubwo buntu ntibwapfuye ubusa. Ahubwo nashishikariye gukora kurusha abo bose, ariko atari jye wikoresha ahubwo ari bwa buntu bw'Imana.


Ntitwakwibwira ko hari icyo dushobora gukora ubwacu, ahubwo ibyo dukora byose Imana ni yo ibidushoboza.


Muri we Imana yaradutoranyije ngo tube umwihariko wayo, ikurikije imigambi yayo yo gukora byose uko ishaka.


Imana yari yariyemeje kutugira abana bayo tubiheshejwe na Yezu Kristo, nk'uko yabishatse ikabyishimira.


Yatumenyesheje ibanga ry'ubushake bwayo, ikurikije ibyiza yari yarateganyije muri Kristo,


Koko mwakijijwe n'ubuntu kuko mwizeye Kristo, ntibyakomotse muri mwe ahubwo ni impano y'Imana.


Ngiyo impamvu ituma duhora tubasabira kugira ngo Imana ibone ko mukwiye ibyo yabahamagariye. Turayisaba kurambura ukuboko kwayo ngo isohoze imigambi myiza yose mwagize, kimwe n'ibikorwa byiza muheshwa no kwizera Kristo.


Ni yo yadukijije, iduhamagarira kuba intore zayo bidatewe n'ibikorwa byacu, ahubwo bitewe n'umugambi wayo n'ubuntu yatugiriye. Kuva mbere na mbere Imana yatugiriye ubwo buntu muri Kristo Yezu.


Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan