Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:12 - Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Nuko abo nkunda, nk'uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:12
41 Iomraidhean Croise  

Ubu nimuze tugirane amasezerano n'Imana yacu, maze dusezerere abo bagore bose hamwe n'abana babo. Bityo twumvire inama wowe n'abakurikiza amabwiriza y'Imana yacu mwatugiriye. Ibyo tuzabikora dukurikije Amategeko yayo.


Ndagutinya ngahinda umushyitsi, ibyemezo wafashe na byo bintera ubwoba.


Nimukorere Uhoraho mumutinya, nimwishime muhinda n'umushyitsi.


Igihembo cy'intungane kiyihesha ubugingo, nyamara inkozi y'ikibi kiyihesha igihano.


Umunebwe arararikira ntagire icyo ageraho, nyamara umunyamwete agera ku cyo yifuza.


Ibiriho byose ni jye wabiremye, byose ni jye wabikoze. Uko ni ko Uhoraho avuze. Nezezwa n'abicisha bugufi bakihana, nezezwa n'abanyubaha bakumvira ijambo ryanjye.


Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho mwebwe mwese abamwumvira bakamwubaha. Bene wanyu barabanga bakabirukana babampōra, bavugana agasuzuguro bati: “Ngaho Uhoraho nagaragaze ikuzo rye, narigaragaze tubone umunezero wanyu!” Nyamara bo bazakorwa n'isoni.


Kuva igihe Yohani Mubatiza yigishaga kugeza ubu ubwami bw'ijuru buraharanirwa, ab'intwari bakaba ari bo babwegukana.


Mwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima,


Nuko uwo murinzi atumiza amatara, agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi.


Ariko haguruka ujye mu mujyi, uzahabwirirwa icyo ugomba gukora.”


Abazaba baravunwe no gukora neza bagaharanira ikuzo n'icyubahiro no kudapfa, izabaha ubugingo buhoraho.


Bityo rero bavandimwe nkunda, nimukomere. Ntimugire ikibahungabanya. Murusheho gushishikarira gukorera Nyagasani, muzi ko muri we imvune zanyu atari impfabusa.


Igihe nazaga iwanyu nari mfite intege nke, ndetse ntinya mpinda umushyitsi.


Ibyo simbyandikira kubakoza isoni, ahubwo ni ukubaburira nk'abana banjye nkunda.


Ni icyo cyatumye arushaho kubakunda, cyane cyane iyo yibutse uko mwumviye ibyo yababwiye n'uburyo mwamwakiriye mutinya kandi muhinda umushyitsi.


Mwebwe nkoreragahato, mujye mwumvira ba shobuja bo ku isi mubikuye ku mutima nk'abakorera Kristo, mutinya kandi muhinda umushyitsi.


Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.


Koko kandi Imana yabagiriye ubuntu ni yo ibaha gukorera Kristo, atari ukumwemera gusa, ariko kandi ibaha no kubabazwa ari we muhōrwa.


mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.


Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.


Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize.


Nuko rero bavandimwe nkunda kandi nkumbuye, mwebwe kamba natsindiye kandi nishimira, nimuhagarare kigabo bakundwa, mukomere muri Nyagasani.


Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga


twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.


Ni yo mpamvu nihanganira byose kubera abo Imana yitoranyirije, kugira ngo na bo bahabwe agakiza kabonerwa muri Yezu Kristo hamwe n'ikuzo rihoraho.


Natwe rero ubwo tuzengurutswe n'imbaga ingana ityo y'abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n'ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwa twateganyirijwe tudacogoye.


Haracyariho Isezerano ryo kwinjira aho kuruhukira Imana yagennye. Nuko rero twitonde, hato hatazaboneka n'umwe muri mwe waryivutsa.


Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n'umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko.


Nuko amaze kuba indakemwa, yabereye abamwumvira bose isōko y'agakiza gahoraho.


Ncuti nkunda, ndabihanangiriza mumeze nk'abanyamahanga n'ibicibwa kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muterwa na kamere yanyu rirwanya ubugingo bwanyu.


Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n'Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n'iteka ryose. Amina.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan