Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:6 - Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ndemeza ko Imana yatangiye uwo murimo mwiza muri mwe izawukora, ikawunonosora kugeza umunsi Kristo Yezu azaza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:6
33 Iomraidhean Croise  

Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza. Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, ni wowe wandemye ntuntererane.


Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.”


Babyumvise batyo bahita batuza, maze basingiza Imana bati: “Erega n'abatari Abayahudi Imana yabashoboje kwihana kugira ngo bagire ubugingo buhoraho!”


Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tiyatira, yari umucuruzi w'imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.


Ni na we uzabakomeza kugeza ku iherezo, kugira ngo mutarangwaho umugayo ku munsi Umwami wacu Yezu Kristo azaziraho.


Kuko nari nizeye ibyo nagize umugambi wo kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo Imana ibagirire ubuntu ubwa kabiri.


Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo ningera iwanyu, ndaterwa agahinda n'abantu bagombaga kunshimisha. Mpamya ko igihe jye nishimye, namwe mwese muba mwishimye.


Nshimishijwe n'uko nshobora kubagirira icyizere muri byose.


Naho ubundi nzanye n'abo muri Masedoniya bagasanga nta cyo mwari mwategura, twakorwa n'isoni kandi namwe mwarushaho kumwara kubera icyizere twari tubafitiye.


Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana.


Abigenza atyo kugira ngo intore z'Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake Umubiri wa Kristo.


kugira ngo mushobore gusuzuma ibintu, mumenye ikirushije ibindi gutungana. Bityo muzabe mudafite amakemwa cyangwa umugayo umunsi Kristo azaza,


Koko kandi Imana yabagiriye ubuntu ni yo ibaha gukorera Kristo, atari ukumwemera gusa, ariko kandi ibaha no kubabazwa ari we muhōrwa.


Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,


kuko Imana ari yo ubwayo itwarira muri mwe kugira ngo mushake kandi mukore ibyo yagambiriye.


mubagezaho Ijambo ry'ubugingo. Ibyo bizantera kubiratana ku munsi Kristo azaza, byerekane ko ntirukiye ubusa cyangwa ngo mvunikire ubundi.


Igihe mwabatizwaga mwahambanywe na Kristo, maze muzuranwa na we kubera kwizera ububasha bw'Imana yamuzuye mu bapfuye.


twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.


Ngiyo impamvu ituma duhora tubasabira kugira ngo Imana ibone ko mukwiye ibyo yabahamagariye. Turayisaba kurambura ukuboko kwayo ngo isohoze imigambi myiza yose mwagize, kimwe n'ibikorwa byiza muheshwa no kwizera Kristo.


Ni Nyagasani utuma tubagirira icyizere, ibyo tubashinga murabikora kandi muzakomeza kubikora.


Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, ugakora ibyo ngusabye ndetse ukarushaho.


Nuko rero kuvuga mushize amanga ntimukabitezukeho, kuko ari byo bizabahesha ingororano ikomeye.


Duhange Yezu amaso we nkomoko y'ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana.


Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!


Ku munsi wa Nyagasani azaza atunguranye nk'umujura. Uwo munsi ijuru rizavanwaho urusaku ari rwose, ibirigize bihitanwe n'umuriro maze isi na yo n'ibiyirimo byose bitsembwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan