Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana

5 mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:5
23 Iomraidhean Croise  

Bakomezaga kwita ku nyigisho z'Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugati kandi bagasenga.


Urubyaro rwa Isiraheli rugereranywa n'igiti cy'umunzenze cyakonzweho amashami. Wowe utari Umuyahudi ugereranywa n'ishami ry'umunzeze wo mu gasozi ryagemetswe aho ayo mashami yakonzwe, bityo nawe ukaba ufite uruhare ku byo imizi itungisha icyo giti.


Intore z'Imana zikennye muzifashishe ku byo mufite, n'izibasanga muzicumbikire.


kuko abo muri Masedoniya no muri Akaya biyemeje guha imfashanyo intore z'Imana z'i Yeruzalemu zikennye.


Imana ni indahemuka, ni na yo yabahamagaye ngo mugirane ubumwe n'Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu.


Bavandimwe, turifuza kubamenyesha ubuntu Imana yagiriye amatorero yayo yo mu ntara ya Masedoniya.


Iryo banga ni uko kubera Ubutumwa bwiza, abanyamahanga kimwe n'Abisiraheli bafite uruhare ku munani w'Imana, bakaba ingingo z'umubiri umwe kandi bagasangira ibyo yasezeranye muri Kristo Yezu.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere,


Abo babiterwa n'urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza.


Gusa mujye mukora ibikwiranye n'Ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ndamutse nje kubasura cyangwa ntaje, nzumve ko mukomeye, muhuje umugambi, mushyize hamwe gushishikarira kwizera Kristo mubikesha Ubutumwa bwiza.


Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.


Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,


Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w'Ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.


Kandi nawe mugenzi wanjye dufatanyije umurimo ndagusaba gufasha abo bagore, kuko bafatanyije nanjye kurwanira Ubutumwa bwiza, bo na Kilementi n'abandi twakoranye amazina yabo akaba yanditswe mu gitabo cy'ubugingo.


Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk'aho ari jye wakiriye.


Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo.


Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza.


Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n'Imana Data n'Umwana wayo Yezu Kristo.


Ariko niba tugendera mu mucyo nk'uko na yo iba mu mucyo, tuba dufitanye ubumwe kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo akatweza akatumaraho icyaha cyose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan