Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:21 - Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ku bwanjye kubaho ni Kristo, naho gupfa byambera inyungu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:21
16 Iomraidhean Croise  

Imana ubwayo ni yo yabahaye kuba muri Kristo Yezu, ni we utubera ubwenge buva ku Mana n'ubutungane n'ubuziranenge n'ugucungurwa.


yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Petero, yaba isi cyangwa ubugingo cyangwa urupfu, byaba ibyo muri iki gihe cyangwa ibyo mu gihe kizaza byose ni ibyanyu,


Koko rero aka kazu k'ingando dutuyemo ari ko mubiri, tuzi ko nigasenyuka mu ijuru dufite inzu idasenyuka tuzabamo, itubatswe n'abantu ahubwo yubatswe n'Imana.


Ni cyo gituma tuba indacogora. Tuzi ko igihe tukiri iwacu mu mubiri, tuba turi kure ya Nyagasani.


Ni koko turi indacogora. Icyo twahitamo ni ukwimuka, tukavanwa muri uyu mubiri tugataha kwa Nyagasani.


Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w'Imana, wankunze akampfira.


Naho jye nta kindi ngomba kwiratana kitari umusaraba w'Umwami wacu Yezu Kristo. Uwo musaraba ni wo utuma isi imbera nk'iwubambweho, nanjye nkabera isi nk'uwubambweho.


Dore icyo mfitiye amatsiko kandi niringiye kuzabona: nta kizatuma nkorwa n'isoni. Ahubwo ubu nk'uko bisanzwe nzakomeza kuvuga nshize amanga, kugira ngo naho nabaho cyangwa napfa, imibereho yanjye iheshe Kristo ikuzo ryinshi.


Nyamara niba kubaho kwanjye kwatuma nkomeza gukora umurimo w'ingirakamaro, sinzi icyo nahitamo.


Mpeze hagati nk'ururimi. Kimwe cyo ndifuza gutabaruka ngo nibanire na Kristo, ndetse ni cyo cyambera cyiza bihebuje,


Abandi bose baharanira inyungu zabo bwite, aho guharanira iza Yezu Kristo.


Ubugingo bwanyu nyakuri ni Kristo, ubwo azagaragara rero namwe muzagaragara muri hamwe na we, mufite ikuzo.


Nuko numva ijwi ry'uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ” Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w'Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z'imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n'ibyiza bakoze.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan