Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:15 - Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n'ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n'umutima ukunze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Icyakora bamwe batangaza ibyerekeye Kristo babitewe n'ishyari n'amakimbirane, ariko abandi bakabikora babikuye ku mutima.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 N’ubwo bamwe bagenza batyo babitewe n’ishyari no gushaka kurushanwa, abandi bamamaje Kristu babitewe n’umutima mwiza koko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:15
22 Iomraidhean Croise  

Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw'Ibyanditswe, kandi bagahinura incunda z'amakanzu yabo bakazigira ndende.


Imana yoherereje urubyaro rwa Isiraheli Ubutumwa bwiza bw'amahoro abonerwa muri Yezu Kristo, ari we Mutegetsi wa bose.


Nyamara bamwe muri abo bigishwa ba Kristo bakomokaga muri Shipure no muri Sirene, bageze Antiyokiya bavugana n'abatari Abayahudi, babagezaho Ubutumwa bwiza bwerekeye Nyagasani Yezu.


Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.


Filipo ahera kuri ibyo byanditswe, amubwira Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu.


Filipo we ajya mu mujyi wo muri Samariya, atangariza abaho ibya Kristo.


Ahita atangira kwamamaza ibya Yezu mu nsengero z'Abayahudi, avuga ko ari we Mwana w'Imana.


Naho abatera amahane bagahakana ukuri bakiyegurira ubugome, izabagirira umujinya n'uburakari.


Nyamara twebweho dutangaza ibya Kristo wabambwe ku musaraba, Abayahudi ibyo birabashegesha, naho Abagereki bibabera ubupfu.


Nubwo natanga ibyo ntunze byose ngo bihabwe abakene, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.


Koko rero Kristo Yezu Umwana w'Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo – ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”.


Bene abo ni ingirwantumwa zikora ibinyuranye n'ibyo zivuga, zikihindura nk'Intumwa za Kristo.


Ndatinya ko ninza iwanyu nzasanga mutameze nk'uko nshaka, kandi namwe mugasanga ntameze nk'uko mushaka. Ndatinya ko nzasanga mufitanye amakimbirane n'ishyari, uburakari no gutera amahane, ngasanga munegurana munafitanye amazimwe no gusuzugurana, ndetse n'imivurungano.


Erega si twe twiyamamaza ahubwo ni Kristo twamamaza, twerekana ko ari we Nyagasani naho twebwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yezu.


Icyakora aba yarakebwe bitewe na bamwe biyita abavandimwe, bacengeye muri twe rwihishwa. Abo bari bagendereye kugenzura ukwishyira ukizana dufite muri Kristo Yezu, kugira ngo badushyire mu buja.


Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.


Nta wabihakana, ibanga ryo kubaha Imana rirakomeye. Uwo rivuga yagaragajwe ari umuntu, avugwa ko ari intungane na Mwuka w'Imana, arangamirwa n'abamarayika, yamamazwa mu mahanga, yemerwa n'abo ku isi, ajyanwa mu ijuru, ahabwa ikuzo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan