Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana

13 ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 ku buryo abo mu ngoro y'umwami w'i Roma bose, ndetse na rubanda rwose bamenye ko nafunzwe mpōrwa Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 ku buryo byagaragaye imbere y’urukiko rukuru n’imbere ya rubanda rwose, ko ndi mu buroko kubera Kristu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:13
17 Iomraidhean Croise  

Pawulo aramusubiza ati: “Kaba ari akanya gato cyangwa kanini, ndasaba Imana ngo uretse wowe gusa, ahubwo n'abanyumva none mwese mumere nkanjye, ukuyeho izi ngoyi ndiho gusa!”


Bagitirimuka aho baravugana bati: “Uyu muntu nta cyaha yakoze cyo kumwicisha, habe n'icyo kumufungisha.”


Iminsi itatu ishize Pawulo atumiza abakuru b'Abayahudi b'aho hantu, bamaze guterana arababwira ati: “Bavandimwe, nubwo nta kibi nagiriye bene wacu b'Abayahudi, cyangwa ngo mbe ngira icyo nkora gicishije ukubiri n'imihango ya ba sogokuruza, nyamara nabohewe i Yeruzalemu nshyikirizwa Abanyaroma.


Ngicyo icyatumye mbatumiza kugira ngo tuganire. Koko nashyizwe kuri iyi ngoyi mpōrwa Uwo Abisiraheli bizera kuzabona.”


Pawulo amara imyaka ibiri yuzuye ari mu icumbi akodesha, kandi akajya yakira abamugendereraga bose.


Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe mpōrwa Kristo Yezu, kubera mwebwe abatari Abayahudi.


Noneho jyewe imbohe ihōrwa Nyagasani, ndabinginga mujye mugenza uko bikwiye mukurikije ibyo Imana yabahamagariye.


No kuri iyi ngoyi ubwo Butumwa ni bwo mpagarariye. Munsabire kugira ngo mbuvuge nshize amanga, uko bikwiye.


Iyo ntambara murwana ni iyo mwasanze ndwana, kandi nk'uko mwabyumvise na n'ubu ndacyayirwana.


Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.


Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya, cyane cyane izo mu rugo rw'umwami w'i Roma.


Ubwo Butumwa ni bwo mpōrwa, ngashyirwa no ku ngoyi nk'umugizi wa nabi. Nyamara Ijambo ry'Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan