Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:11 - Bibiliya Ijambo ry'imana

11 ahubwo muzabe mwareze imbuto z'ubutungane, zihesha Imana ikuzo n'ishimwe mubikesha Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 ahubwo muzabe mwareze imbuto z'ubutungane, zihesha Imana ikuzo n'ishimwe mubikesha Yezu Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:11
34 Iomraidhean Croise  

Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gihora cyerera igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyigere biraba. Icyo akoze cyose kiramutunganira.


Uwo nkunda yahinze umurima awukuramo amabuye, yawuteyemo imizabibu y'indobanure, yubatsemo umunara w'abarinzi, yacukuyemo n'urwengero. Iyo mizabibu yari ayitegerejeho imbuto nziza, nyamara yera imbuto mbi.


Abantu bawe bose bazaba intungane, bazaragwa igihugu iteka ryose. Bameze nk'imishibu y'ibihingwa byanjye, ni ibiremwa byanjye byagenewe kwamamaza ikuzo ryanjye.


Uko ubutaka bumeza ingemwe n'uko imbuto zo mu murima zikura, ni na ko Uhoraho azagaragaza ubutungane n'icyubahiro, azabigaragariza amahanga.


Yantumye ku bari mu cyunamo b'i Siyoni, yantumye kubambika ikamba ryiza mu cyimbo cy'ivu, yantumye kubasīga amavuta y'umunezero mu cyimbo cy'umubabaro, yantumye kubambika umwambaro w'ibyishimo mu cyimbo cyo kwiheba. Bityo bazaba nk'ibiti by'ubutungane byatewe n'Uhoraho, bazaba nk'ibiti byerekana ikuzo rye.


Mube ari ko mumurikira abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora bahimbaze So uri mu ijuru.


Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe.


Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka.


Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye.


Ibyo nibirangira nkaba maze kubashyikiriza ibyo bazaba babageneye byose, nzajya muri Esipaniya nyuze iwanyu.


Ariko none mwakuwe ku ngoyi y'ibyaha muba abagaragu b'Imana, bituma mugira ibikorwa bibaganisha ku buziranenge, amaherezo bikazabahesha ubugingo buhoraho.


Ari ukurya ari ukunywa, cyangwa ari ugukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo.


Imana iha umuhinzi imbuto zo kubiba, ikanamuha ibyokurya byo kumutunga, namwe izabaha imbuto zo kubiba inazigwize, kugira ngo zirumbuke umusaruro mwinshi wo kugira neza kwanyu.


Kwari ukugira ngo twebwe ababanje kwiringira Kristo dushimishe Imana, tuyiheshe n'ikuzo.


Ni na we musogongero w'umunani tuzahabwa, ubwo Imana izacungura burundu abo yagize abayo, kugira ngo biyiheshe ishimwe n'ikuzo.


Imana ni yo yaduhanze ituremera muri Kristo Yezu, kugira ngo dukore ibyiza yaduteganyirije kera ngo tujye tugenza dutyo.


Erega umucyo ni wo sōko y'ingeso nziza zose n'ubutungane n'ukuri!


Erega ntabwo ari imfashanyo zanyu nkurikiranye, ahubwo nifuza ko mwebwe murushaho kunguka.


Bityo muzashobora kujya mugenza uko Nyagasani ashaka kugira ngo mumushimishe iteka, mwere imbuto z'imigirire myiza y'uburyo bwose kandi mukure mu kumenya Imana.


Ubwo Butumwa bwamaze kugera ku isi yose, bwera imbuto z'ibyiza mu bantu butera imbere. Uko ni ko biri muri mwe kuva aho mwumviye ubuntu Imana igira, mukabusobanukirwa by'ukuri.


Bityo Umwami wacu Yezu Kristo aherwe ikuzo muri mwe, kandi namwe muriherwe kuri we, mubikesha ubuntu mugirirwa n'Imana yacu na Nyagasani Yezu Kristo.


Abantu bacu nibimenyereze gushishikarira ibikorwa byiza kugira ngo babone uko bagoboka abandi, bityo be kuba imburamumaro.


Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n'ubutungane.


Mugire imyifatire myiza hagati y'abatazi Imana, kugira ngo nubwo babasebya ngo mugira nabi, babone ibyiza mukora bizatume baha Imana ikuzo umunsi izaza muri twe.


Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.


Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe n'abatambyi bakorera Umwami Imana n'abantu baziranenge, n'ubwoko bwayo bw'umwihariko. Bityo mwamamaze ibikorwa bitangaje by'Imana yabahamagaye ngo muve mu mwijima, mugere mu mucyo wayo w'agatangaza.


Murahirwa niba babatuka babahōra Kristo, kuko biba byerekana ko Mwuka nyir'ikuzo ari we Mwuka w'Imana, aguma kuri mwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan