Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 1:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b'i Filipi bose, hamwe n'abepisikopi n'abadiyakoni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 1:1
48 Iomraidhean Croise  

Byagereranywa n'umuntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu urugo rwe, buri wese amugeneye icyo agomba gukora, agategeka n'umurinzi w'irembo kuba maso.


Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza.


Petero yungamo ati: “Koko kandi ni ko byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo ‘Iwe hazahinduke itongo, he kugira uhatura’, kandi ngo ‘Umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.’


Mwite ku mibereho yanyu no ku y'umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero ry'Imana yaguze amaraso y'Umwana wayo.


Ananiya arasubiza ati: “Nyagasani, numvise benshi bavuga iby'uwo mugabo, ukuntu yagiriye nabi intore zawe z'i Yeruzalemu.


Ni jye Pawulo ubandikiye, jyewe umugaragu wa Kristo Yezu. Imana yampamagariye kuba Intumwa yayo, intoranyiriza kwamamaza Ubutumwa bwayo bwiza.


Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n'Imana b'i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.


Timoteyo naza muzamwakire ku buryo atagira icyo yishisha ari iwanyu, kuko na we akorera Nyagasani nkanjye.


Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, hamwe n'umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry'Imana riri i Korinti, hamwe n'intore zayo zose ziri muri Akaya yose.


Mbese ubu naba nshaka gushimwa n'abantu cyangwa gushimwa n'Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo.


Koko mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwemera Kristo,


Nuko rero nta tandukaniro riba riri hagati y'Umuyahudi n'utari Umuyahudi, hagati y'inkoreragahato n'uwishyira akizana, no hagati y'umugabo n'umugore, kuko muri Kristo Yezu mwese muri umwe.


Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe intore z'Imana [zo mu mu mujyi wa Efezi] z'indahemuka muri Kristo Yezu.


Ni cyo gituma nanjye, aho mariye kumva ukuntu mwizera Nyagasani Yezu n'urukundo mukunda intore z'Imana zose,


Umwami wacu Yezu Kristo nagumye kugirira ubuntu abantu bose bamukunda urukundo rudatezuka.


Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize.


Mujye mugira amatwara nk'aya Kristo Yezu.


Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.


Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.


Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,


Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro.


Twari tuvuye i Filipi, aho bari baratugiriye nabi bakadutuka nk'uko mubizi. Ariko nubwo baturwanyije cyane, Imana yaduhaye kubagezaho Ubutumwa bwayo bwiza dushize amanga.


Jyewe Pawulo hamwe na Silasi na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abari mu Mana Data no muri Nyagasani Yezu Kristo, mugize itorero rya Kristo ry'i Tesaloniki.


Ni ko bizamera kuri wa munsi Nyagasani azaza guheshwa ikuzo n'intore ze no gutangarirwa n'abamwemeye bose – muri abo namwe murimo, kuko mwemeye ibyo twahamije hagati muri mwe.


ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera. Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.


Abadiyakoni na bo ni uko, bagomba kuba abantu biyubaha, bataryarya, batari abanywi b'inzoga kandi badafite umururumba w'inyungu.


Jyewe Pawulo umugaragu w'Imana nkaba n'Intumwa ya Yezu Kristo, natumwe ku bo Imana yitoranyirije ngo mbageze ku kwizera Kristo no kumenya ukuri guhuje no kūbaha Imana,


Erega n'ubundi umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu.


Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n'umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo,


Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura.


Jyewe Yakobo umugaragu w'Imana n'Umwami wacu Yezu Kristo, ndabaramukije ab'imiryango cumi n'ibiri batataniye mu mahanga.


Mwari mumeze nk'intama zazimiye”, ariko none ubu mugarukiye Umushumba wanyu ari we uyobora ubugingo bwanyu.


Jyewe Simoni Petero umugaragu wa Yezu Kristo n'Intumwa ye, ndabandikiye mwebwe mwahawe kumwizera gufite agaciro kamwe n'ukwacu, mubikesha ubutabera bw'Imana yacu na Yezu Kristo Umukiza.


Jyewe Yuda umugaragu wa Yezu Kristo, nkaba n'umuvandimwe wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, mugakundwa n'Imana Data kandi mukarindwa na Yezu Kristo.


Ibi ni ibyahishuwe na Yezu Kristo abihawe n'Imana, kugira ngo yereke abagaragu be ibyenda kubaho. Yabimenyesheje umugaragu we Yohani amutumyeho umumarayika.


Ibyerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy'iburyo, n'amatara arindwi y'izahabu ni ibanga. Dore uko iryo banga risobanura: inyenyeri ndwi ni abamarayika bashinzwe ya matorero arindwi, naho amatara arindwi ni ayo matorero arindwi ubwayo.


Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe bakomera ku by'ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.” Iby'ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi.


“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Perugamo uti: ‘Ufite inkota ityaye impande zombi aravuze ngo:


“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Simirina uti: ‘Uw'Intangiriro akaba n'uw'Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo:


Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w'Imana kimwe nawe, kandi kimwe n'abavandimwe bawe b'abahanuzi, n'abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan