Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Petero 1:3 - Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk'uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Petero 1:3
56 Iomraidhean Croise  

Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana y'Abisiraheli! We ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo:


Dawidi abwira ikoraniro ati: “Nimusingize Uhoraho Imana yanyu.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza, barapfukama baramya Uhoraho bikubita hasi bubamye imbere ye n'imbere y'umwami.


Hezekiya n'ibyegera bye baza kureba ibyo birundo, maze bashimira Uhoraho n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli.


Nanjye warankomeje ngira amagara mazima, wampaye kubaho nzahora imbere yawe.


Ariko wowe Nyagasani, uri Imana igira impuhwe n'imbabazi, utinda kurakara kandi wuje urukundo n'umurava.


Koko Nyagasani, uri umugiraneza n'umunyambabazi, abagutakambira bose urabakunda cyane.


Aca imbere ya Musa aravuga ati: “Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n'imbabazi, ntinda kurakara kandi nuje urukundo n'umurava.


Abawe bapfuye bazongera kubaho, imibiri yabo izazuka. Abari ikuzimu nimukanguke musabagizwe n'ibyishimo, nk'uko ikime kizana amafu ku isi, uko ni ko Uhoraho azasubiza ubuzima abari barapfuye.


Maze asenga Uhoraho avuga ati: “Uhoraho! Ngicyo icyo navugaga nkiri iwacu. Ni na yo mpamvu yatumye niyemeza guherako mpungira i Tarushishi. Nari nzi ko uri Imana igirira abantu ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, yuje umurava, kandi yigarura ntihane.


Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana.


Mwishimire ibyo mwiringiye, mwihangane mu makuba, ntimugacogore mu gusenga.


None Imana yo sōko yo kwiringira, ibasenderezemo ibyishimo n'amahoro mukesha kuyizera, kugira ngo mubone kwiringira ku buryo busesuye mubashishijwe na Mwuka Muziranenge.


Yashyikirijwe abamwica azira ibyaha byacu, maze arazuka ngo tugirwe intungane imbere y'Imana.


Igihe twari tukiri abanzi b'Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n'urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe.


Niba kandi Mwuka w'Imana yazuye Yezu mu bapfuye abatuyemo, iyo Mana yazuye Kristo Yezu izabeshaho n'imibiri yanyu ipfa, ikoresheje Mwuka wayo utuye muri mwe.


Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira?


Ubu rero hagumyeho ibi uko ari bitatu: ukwemera Kristo, ukwiringira n'urukundo, ariko ikibiruta byose ni urukundo.


Ariko mu by'ukuri Kristo yarazutse, atubera umuganura w'abapfuye bazazuka.


Dushimire Imana, Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir'impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose.


Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab'umuryango wose w'Imana, Imana nibahe amahoro n'imbabazi.


Uko nsenze ndabibuka nkabasabira ngo Imana y'Umwami wacu Yezu Kristo, ari yo Data nyir'ikuzo, ibahe Mwuka utanga ubwenge kugira ngo ayibahishurire muyimenye neza.


Nihasingizwe Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Muri Kristo yadusenderejeho imigisha yose ya Mwuka, iyiduhereye “ahantu ho mu ijuru”.


Muri we twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero.


Nyamara Imana yuje imbabazi, kubera urukundo rwinshi yadukunze,


Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe,


Icyakora mukomere ku byo twemera, mubyishingikirizeho mutajegajega, ari nta kibatesha kwiringira Ubutumwa bwiza mwumvise. Ubwo ni Ubutumwa bwatangarijwe abo ku isi yose, ari bwo jyewe Pawulo nahawe kwamamaza.


Iryo banga Imana yageneye amahanga yose, yiyemeje kumenyesha intore zayo ukuntu rifite ikuzo risendereye. Iryo banga ni Kristo uri muri mwe, ubizeza kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana.


twibuka iteka imbere y'Imana Data ibikorwa byiza muterwa no kwemera Kristo, n'imvune muterwa n'urukundo no kwihangana kwanyu gukomoka ku kwiringira Umwami wacu Yezu Kristo.


Bavandimwe, twifuza ko mutayoberwa ibyerekeye abamaze gupfa, kugira ngo mudashavura nk'abandi badafite icyo biringiye.


Nyagasani Yezu Kristo nabakomeze, afatanyije n'Imana Data yadukunze ikadutera inkunga iteka, ikadutera no kwiringira ibyiza kubera ubuntu itugirira.


Ubuntu Umwami wacu agira bwaransābye, kimwe n'ukwizera n'urukundo tubonera muri Kristo Yezu.


Ni na ko dukwiye kumera tugitegereje umunsi muhire dufitiye ubwuzu, ubwo Yezu Kristo ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza azaza afite ikuzo.


Naho Kristo we yabaye indahemuka, ari Umwana wayo ushinzwe gutegeka inzu yayo. Iyo nzu ni twe niba dukomeye ku byo twiringiye dushize amanga [kugeza ku iherezo].


Ni yo yiyemeje kutubyara ikoresheje Ijambo ry'ukuri, kugira ngo tuyiturwe ho umuganura w'ibyaremwe byose.


Nuko rero nimuhaguruke mwitegure, mwirinde gutegekwa n'inda, mwiringire rwose ubuntu muzagirirwa igihe Yezu Kristo azahishurwa.


Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.


kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry'Imana rizima kandi rihoraho.


Nk'uko uruhinja rukenera konka, abe ari ko namwe mwifuza amata adafunguye ari yo Jambo ry'Imana, kugira ngo atume mukura, mugere ku gakiza.


Ahubwo mwubahe Kristo abe Umugenga w'imitima yanyu. Muhore kandi mwiteguye gusubiza umuntu wese wabasaba gusobanura ibyo mwiringira.


Ayo mazi ashushanya kubatizwa ari byo bibakiza namwe muri iki gihe. Si uko yuhagira umuntu imbyiro zo ku mubiri, ahubwo ashushanya ukwiyegurira Imana k'umuntu ufite umutima utamurega ikibi. Ako gakiza mugakesha izuka rya Yezu Kristo


Abagore ba kera biyeguriye Imana bakayiringira ni ko na bo barimbaga, buri wese agengwa n'umugabo we.


Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w'Imana.


Umuntu wese umwiringira atyo, arihumanura akaba aboneye nka Kristo.


Umuntu wese wabaye umwana w'Imana aba atagikora ibyaha, kuko kamere yayo iguma muri we kandi ntaba akibasha gukora ibyaha kuko ari umwana w'Imana.


Ncuti nkunda, reka dukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, umuntu wese ukunda abandi aba abaye umwana w'Imana kandi aba azi Imana.


Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristo aba abaye umwana w'Imana, kandi umuntu wese ukunda umubyeyi aba akunda n'urubyaro rwe.


Tuzi ko uwabaye umwana w'Imana wese adakomeza gukora ibyaha, kuko Yezu Umwana wayo amurinda maze Sekibi ntagire icyo amukoraho.


kuko uwabaye umwana w'Imana wese atsinda isi kandi insinzi y'isi ngiyi: ni ukwizera Yezu kwacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan