Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


IGICE CYA KABIRI Urubanza n’ihumanurwa by’ibihugu bikikije Israheli

1 Iteka ryaciwe. Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki, i Damasi rirahahagarara; kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho kimwe n’imiryango yose ya Israheli,

2 na Hamati umuturanyi wayo, ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi.

3 Tiri yiyubakiye ikigo gikomeye, irundarunda feza nyinshi ingana n’umukungugu, na zahabu ingana n’icyondo cyo mu mayira.

4 Nyamara Uhoraho azayigarurira, arohe inkike zayo mu nyanja, na yo ubwayo izatwikwe n’umuriro.

5 Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara, Gaza ishengurwe n’umubabaro, na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije. Gaza ntizongera kugira umwami, na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.

6 Ashidodi izaturwa n’ibinyendaro, nzatsembe n’ubwibone bw’Umufilisiti.

7 Nzavana amaraso mu kanwa ke, muvane mu menyo ibiribwa bizira, bityo na we azabe uwasigaye w’Imana yacu. Azagira uruhare mu muryango wa Yuda, na Ekironi izamere nk’Umuyebuzi.

8 Nzashinga ingando imbere y’inzu yanjye nyirinde abagenda n’abagaruka; nta munyamaboko uzongera guhonyora umuryango wanjye, kuko ubu mbyirebera n’amaso yanjye.


Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro

9 Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.

10 Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.


Israheli yongera gukomera

11 Naho wowe, ubikesheje isezerano ry’amaraso twagiranye, ngiye kukurekurira imfungwa zawe, zifungiye mu cyobo cyakamye.

12 Nimuhaguruke mu mugi ukomeye, mfungwa zuzuye amizero, n’uyu munsi ndetse ndabihamya: nzaguha ibyiza byikubye kabiri.

13 Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda, nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe, batere aba Yavani, kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo.

14 Uhoraho azabagwa gitumo, umwambi we ubatungure nk’umurabyo. Uhoraho Imana azavuza akarumbeti, aze agendera mu nkubi y’umuyaga wo mu majyepfo.

15 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabarinda: amabuye y’umuhumetso azatsemba kandi ajanjagure abanzi, anywe amaraso nk’aho ari divayi, asendere nk’urwabya rw’icyuhagiro rwuzuye amaraso y’ibitambo, cyangwa nk’amahembe yo ku rutambiro.

16 Uwo munsi nyine, Uhoraho Imana yabo azabakiza, bo ntama z’umuryango we. Bazasa n’amabuye y’agaciro gakomeye, bazabengerane mu gihugu cyabo.

17 Mbega ukuntu bazahirwa! Mbega ukuntu bazaba ari beza! Ingano zizashishisha abasore, na divayi nshyashya ishimishe inkumi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan