Zekariya 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyerekeye gusiba kurya 1 Mu mwaka wa kane, umwami Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa kane w’ukwezi kwa cyenda, ari ko Kisilewu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zakariya. 2 Ubwo Beteli‐Sareseri icyegera cy’umwami, we n’abantu be bohereza intumwa zo kurura Uhoraho, Umugaba w’ingabo, 3 no gusiganuza abaherezabitambo bakorera Ingoro y’Uhoraho hamwe n’abahanuzi bagira bati «Mbese ngomba gukomeza kurira no gusiba kurya mu kwezi kwa gatanu, nk’uko nabigenjeje muri iyi myaka yose?» Kudakurikiza ubuhemu bwa kera 4 Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, arambwira ati 5 «Bwira rubanda rwose n’abaherezabitambo uti ’Igihe mwasibaga kurya, mubivanzemo n’amaganya, mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi, imyaka mirongo irindwi yose, uko gusiba se, ni jye mwakugiriraga? 6 Igihe se mwiriraga kandi mukanywa, si mwe ubwanyu mwiriraga kandi mukinywera? 7 Mbese ye, aho ntibyaba ari byo Uhoraho yavugishije abahanuzi ba kera; igihe Yeruzalemu yari mu mahoro no mu ituze, ikikijwe n’imigi yayo, Negevu n’ibihugu by’imirambi bigituwe?’» 8 (Nuko Uhoraho akomeza kubwira Zakariya ati) 9 «Icyo gihe Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yavugaga atya: Nimuce imanza zitabera kandi buri muntu agirire impuhwe n’imbabazi umuvandimwe we. 10 Ntimukarenganye umupfakazi n’impfubyi, umusuhuke n’umukene; ntihakagire n’umwe utekereza kugirira nabi umuvandimwe we. 11 Ariko ababyeyi banyu banze kumva, bazamura intugu kandi bipfuka mu matwi ngo batumva. 12 Binangiye umutima, ukomera nka diyama, kugira ngo batumva amabwiriza n’amagambo y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabagejejeho abigirishije Umwuka we, akayavugisha abahanuzi ba kera. Icyo gihe, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yari arakaye cyane. 13 Kubera iyo mpamvu, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nabahamagaye ntibanyumve, ni ko nanjye bampamagaye sinabumva. 14 Ahubwo nabatatanyirije mu mahanga yose batigeze bamenya, baragenda, igihugu gisigara gusa, ntihagira uhanyura cyangwa ngo ahagaruke. Nuko igihugu kitagiraga uko gisa bagihindura amatongo.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda