Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibonekerwa rya munani: amagare ane y’intambara

1 Nongeye kubura amaso ndabonekerwa: mbona amagare ane y’intambara yanyuraga hagati y’imisozi ibiri, iyo misozi igasa n’umuringa.

2 Igare rya mbere ryari riziritse ku mafarasi y’amagaju; irya kabiri ku mafarasi y’umukara;

3 irya gatatu ku mafarasi y’umweru; irya kane ku mafarasi y’umutuku.

4 Nuko mbaza wa mumalayika twavuganaga, nti «Ibi bisobanura iki se, shobuja?»

5 Umumalayika aransubiza ati «Iyo ni imiyaga ine yo mu kirere, iragiye ariko ibanje guhagarara imbere y’Umugenga w’isi yose.»

6 Igare rikururwa n’amafarasi y’imikara rigenda ryerekeza mu gihugu cy’amajyaruguru, ay’imyeru agenda akurikiye ayo y’imikara. Amafarasi y’amagaju agenda yerekeje mu majyepfo,

7 naho ay’umutuku agenda afite umuhati wo kuzenguruka isi. Uhoraho arayategeka ati «Nimugende muzenguruke isi.» Nuko azenguruka isi.

8 Uhoraho arampamagara maze arambwira ati «Itegereze! Ariya agiye mu majyaruguru kururukiriza Umwuka wanjye mu gihugu cyo mu majyaruguru.»


Yozuwe yambikwa ikamba

9 Uhoraho arambwira ati

10 «Shyikira aya maturo agenewe abajyanywe bunyago, yatanzwe na Helidayi, Tobiya na Yedaya; ugende ubwawe uyu munsi winjire mu nzu ya Yoshiya, mwene Sefaniya, aho abo bantu bageze bavuye i Babiloni.

11 Uzafate feza na zahabu ubikoremo ikamba, uryambike Yozuwe, mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru.

12 Uzamubwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Dore umuntu witwa «Mumero», aho ahagaze hazamera ibintu byose, kandi azubaka Ingoro y’Uhoraho.

13 Ni we uzubaka Ingoro y’Uhoraho, ni we uzambara imyambaro y’icyubahiro, akicara ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke. Umuherezabitambo azicarana na we ku ntebe ye ya cyami, maze bombi bazahamye icyizere nyakuri hagati yabo . . . ’

14 Naho rya kamba rizaguma mu Ngoro y’Uhoraho, ryubahirize Helidayi, Tobiya, Yedaya na mwene Sefaniya, kandi ribe n’urwibutso rw’ubuntu bagize.

15 Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan