Zekariya 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbonekerwa rya gatanu: ikinyarumuri n’imizeti 1 Umumalayika twavuganaga aza kunkangura nk’umuntu bakangura mu bitotsi. 2 Arambaza ati «Urabona iki?» Ndasubiza nti «Ndabona ikinyarumuri gikozwe muri zahabu gusa, kiriho urwabya rw’amavuta, kikabaho n’amatara arindwi n’imiheha irindwi yo gushyira amavuta muri buri tara. 3 Ku mpande zacyo zombi hakaba amashami abiri y’imizeti, rimwe iburyo, irindi ibumoso bw’urwabya rw’amavuta.» 4 Ndongera mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Biriya bisobanura iki se, shobuja?» 5 Umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Nuko ndasubiza nti «Oya, shobuja.» 6a Arambwira ati 10b «Ayo matara arindwi ni amaso y’Uhoraho, yitegereza ibiri ku isi byose.» 11 Ndongera ndamubaza nti «Naho se ariya mashami abiri y’imizeti ari iburyo n’ibumoso bw’ikinyarumuri, byo bisobanura iki?» 12 Ubwo nungamo nti «Ariya mashami abiri y’imizeti aturukamo amavuta ya zahabu, akanyura mu miheha ibiri ya zahabu, byo bisobanura iki?» 13 Arambwira ati «Ntuzi icyo biriya bisobanura?» Ndasubiza nti «Oya, shobuja.» 14 Nuko arambwira ati «Ni abantu babiri basizwe amavuta, bahagaze imbere y’Umugenga w’isi yose.» Ubutumwa bwerekeye Zorobabeli 6b Umumalayika arambwira ati «Dore ijambo ry’Uhoraho abwiye Zorobabeli: Si ukubera ubutwari cyangwa se ku bw’imbaraga, ahubwo ubikesha Umwuka wanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. 7 Uri iki se, wa musozi we muremure? Uzahinduka ikibaya imbere ya Zorobabeli, azakuramo ibuye ry’ifatizo bashimagiza, bagira bati ’Mbega ibuye ryiza! Ni ryiza rwose!» 8 Nuko Uhoraho arambwira ati 9 «Ibiganza bya Zorobabeli ni byo byashinze ifatizo y’iyi Ngoro, kandi ni na byo bizayuzuza; bityo muzamenye ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo wantumye. 10a Ubwo se ni nde wahinyura intango y’iyo mirimo y’ibanze? Ahubwo bazanezezwe no kubona mu biganza bya Zorobabeli iryo buye ryatoranijwe.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda