Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibonekerwa rya kane: Yozuwe, umuherezabitambo mukuru

1 Hanyuma Uhoraho anyereka Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, wari uhagaze imbere y’umumalayika w’Uhoraho, ariko Sekibi akaba ahagaze iburyo bwe kugira ngo amurege.

2 Umumalayika w’Uhoraho abwira Sekibi, ati «Uhoraho agucecekeshe, wowe Sekibi! Ni koko, Uhoraho, we wihitiyemo Yeruzalemu, nagucecekeshe! Naho uriya muntu se, si igishirira cyaruwe mu ziko?»

3 Yozuwe yari ahagaze imbere y’umumalayika, yambaye imyambaro yahindanye.

4 Umumalayika abwira abari bahagaze imbere ye, ati «Nimumwambure iyo myambaro yahindanye.» Hanyuma abwira Yozuwe, ati «Dore nagukijije icyaha cyawe kandi bakwambike imyambaro y’umunsi mukuru.»

5 Yungamo ati «Nibashyire mu mutwe wawe igitambaro gifite isuku.» Bamushyira igitambaro gifite isuku mu mutwe, baranamwambika. Ubwo umumalayika w’Uhoraho na we yari ahagaze aho.

6 Nuko umumalayika w’Uhoraho abwira Yozuwe, ati

7 «Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nugendera mu nzira zanjye, ugakurikiza amategeko yanjye, uzategeka Ingoro yanjye kandi urinde n’ibikari byanjye; nzaguha n’umwanya mu bahagaze hano.»


Imana igiye kuzana umugaragu wayo «Mumero »

8 Tega amatwi, wowe Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bantu ari ikimenyetso cy’ibizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye «Mumero».

9 Koko rero, dore ibuye nshinze imbere ya Yozuwe. Iryo buye rimwe rukumbi rifite amaso arindwi. Jyewe ubwanjye ngiye kuryandikaho, maze mu munsi umwe mpanagure icyaha cy’iki gihugu, uwo ni Uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuze.

10 Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, muzatumirana kivandimwe mwicare mu nsi y’umuzabibu no mu nsi y’umutini.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan