Zekariya 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbonekerwa rya kabiri: amahembe n’abacuzi 1 Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona amahembe ane. 2 Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.» 3 Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. 4 Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.» Ibonekerwa rya gatatu: inago yo gupimisha 5 Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. 6 Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.» 7 Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. 8 Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. 9 Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’» Uhoraho ahamagara abajyanywe bunyago 10 Ngaho, vuba na vuba! Nimuve mu gihugu cy’amajyaruguru — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko nari narabatatanyirije mu byerekezo bine by’ikirere! Uwo ni Uhoraho ubivuze. 11 Siyoni, ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni! 12 Uhoraho, Umugaba w’ingabo, we wanyohereje n’ububasha, abwiye atya amahanga yabanyaze: Ni koko, ubakozeho ni jyewe ubwanjye aba akoze mu jisho. 13 Dore abo banyamahanga, ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye, kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo, maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye. 14 Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni, kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze. 15 Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho: ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina, maze uzamenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wakuntumyeho. 16 Uhoraho azigarurira Yuda nk’umurage we uzatura mu gihugu gitagatifu, yitorere bundi bushya Yeruzalemu. 17 Buri kinyamubiri cyose nigiceceke imbere y’Uhoraho, kuko abadutse, akaba asohotse mu Ngoro ye ntagatifu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda