Zekariya 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUrugamba rw’imperuka n’ukuza kwa Nyagasani 1 Nguyu umunsi w’Uhoraho uraje, uwo bazagabanaho iminyago rwagati muri wowe, Yeruzalemu. 2 Nzakoranyiriza amahanga yose hafi ya Yeruzalemu kugira ngo ashoze urugamba: umugi uzafatwa, amazu asahurwe, abagore babafate ku gahato. Igice cya kabiri cy’abaturage kizajyanwa bunyago, ariko abazaba bacitse ku icumu ntibazatsembwa mu mugi. 3 Nuko Uhoraho, umunsi azatabara, umunsi w’isibaniro, azajye ku rugamba kurwanya ayo mahanga. 4 Uwo munsi, azashinga ibirenge bye ku musozi w’imizeti uteganye na Yeruzalemu, aherekera mu burasirazuba. Uwo musozi w’imizeti uzasadukamo kabiri, uhereye iburasirazuba werekeza iburengerazuba, uhinduke igisiza kinini cyane. Igice kimwe cy’uwo musozi kizashyiguka kigana mu majyaruguru, ikindi kigane mu majyepfo. 5 Nuko muzahungire mu kibaya cy’imisozi yanjye, kuko ikibaya cy’imisozi kizagera i Yasali. Muzahunga nk’uko mwahunze umutingito w’isi ku gihe cya Oziya, umwami wa Yuda. Hanyuma Uhoraho, Imana yanjye azaza, ari kumwe n’abatagatifu be bose. 6 Uwo munsi, nta rumuri, nta bukonje cyangwa ikibunda bizabaho; 7 uzaba umunsi w’imbonekarimwe, Uhoraho arawuzi. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho ukundi, ariko nibigeza ku mugoroba urumuri ruzamurika. 8 Uwo munsi kandi, amazi y’ubugingo azavubuka muri Yeruzalemu, igice kimwe kigane mu nyanja y’iburasirazuba, ikindi kijye mu nyanja y’iburengerazuba. Bizamera bityo mu cyi kimwe no mu itumba; 9 nuko Uhoraho azabe umwami w’isi yose. Uwo munsi, Uhoraho azaba umwe rukumbi, n’izina rye rimwe rukumbi. 10 Igihugu cyose kizahinduka ikibaya kuva i Geba kugera i Rimoni, mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ubwo Yeruzalemu izashyirwa ejuru aho yahoze, kuva ku irembo rya Benyamini kugera ku irembo rya kera; ukagera no ku irembo ry’imfuruka no kuva ku munara wa Hananeli kugera ku rwengero rw’umwami. 11 Bazahatura kandi nta n’umuvumo uzahaba ukundi; Yeruzalemu izaguma mu mutekano. 12 Noneho rero, dore icyorezo Uhoraho azahanisha amahanga yose azaba yararwanyije Yeruzalemu: azatera imibiri yabo kubora kandi buri muntu agihagaze; amaso yabo azaborera mu kinogo cyayo n’ururimi rwabo ruborere mu kanwa. 13 Uwo munsi, Uhoraho azabakangaranya bikomeye, buri muntu asingire mugenzi we maze barwane. 14 Yuda izarwanirira Yeruzalemu, ubukungu bw’amahanga yose ahakikije buzarundanywe; ari ubwa zahabu, feza n’imyambaro itagira ingano. 15 Icyorezo nk’icyo kizasingira n’amafarasi, inyumbu, ingamiya, indogobe n’amatungo yose azaba ari mu ngando yabo: icyorezo kizaba kimwe. 16 Nuko abacitse ku icumu bose bo mu mahanga azaba yararwanyije Yeruzalemu, uko umwaka utashye bajye bazamurwa no gupfukamira Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando. 17 Ariko imiryango yo ku isi itazazamuka ngo ijye i Yeruzalemu gupfukamira Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, abo ntibazagusha imvura. 18 Ariko se niba umuryango wo mu Misiri utaje, uzahonoka icyorezo Uhoraho yageneye amahanga, atazamukira guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando? 19 Icyo ni cyo kizaba igihano cya Misiri, kimwe n’amahanga yose atazazamuka ngo ajye guhimbaza umunsi mukuru w’Ingando. 20 Uwo munsi, ku nzogera zambawe n’amafarasi hazaba handitsweho ngo «Yeguriwe Uhoraho»; inkono zo mu Ngoro zizamera nk’inzabya z’icyuhagiro ziri imbere y’urutambiro. 21 Inkono zose z’i Yeruzalemu n’izo muri Yuda zizegurirwa Uhoraho, Umugaba w’ingabo. Abazaba baje gutura igitambo bose bazazitekamo amaturo yabo. Uwo munsi kandi, nta mucuruzi uzaba akirangwa mu Ngoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda