Zekariya 13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uwo munsi, hazavubuka isoko yo guhanagura icyaha n’ubwandure ku nzu ya Dawudi, no ku baturage b’i Yeruzalemu. Imana izatsemba ibigirwamana n’abahanurabinyoma 2 Kuri uwo munsi — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze — nzatsemba amazina y’ibigirwamana mu gihugu, ntibazayibuka ukundi; abahanuzi n’umutima wabo wahumanye, mbirukane mu gihugu. 3 Nuko nihagira ukomeza guhanura, se na nyina bamubyaye bazamubwire bati «Ntugomba kubaho, kuko ibyo utangaza mu izina ry’Uhoraho ari ibinyoma.» Nuko igihe azaba ariho ahanura, se na nyina bamubyaye bazamusogote. 4 Uwo munsi, buri muhanuzi azaterwa isoni n’ibonekerwa rye igihe azaba ahanura, kandi ntazatinyuka kongera kubeshya abantu, yambara igishura cy’ubwoya cyagenewe abahanuzi. 5 Azahakana avuga ati «Nta bwo ndi umuhanuzi, ahubwo ndi umuhinzi ndetse ntunze n’isambu kuva mu buto bwanjye.» 6 Nuko bazamubaze bati «Ibyo bikomere bikuri ku gituza ni iby’iki?» Azasubize ati «Nabikomerekeye mu nzu z’amahabara yanjye.» Ivugururwa ry’Isezerano 7 Baduka wa nkota we, wibasire umushumba, urwanye mugenzi wanjye w’intwari, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Kubita umushumba maze umukumbi w’intama utatane, ikiganza cyanjye na cyo kibasire abana bazo. 8 Nuko rero, mu gihugu cyose, uwo ni Uhoraho ubivuze, bibiri bya gatatu by’abaturage bishire, birimbuke, ariko kimwe cya gatatu kirokoke. 9 Abo barokotse nzabanyuze mu muriro, mbasukure nk’uko basukura feza, mbasuzume nk’uko basuzuma zahabu; bityo baziyambaze izina ryanjye, nanjye nzabababarire. Nzavuga nti «Ni umuryango wanjye», na bo bavuge bati «Uhoraho ni we Mana yacu». |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda