Zekariya 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbihangange byatsinzwe 1 Libani we, kingura amarembo yawe, maze umuriro utwike amasederi yawe. 2 Mizonobari, nimuboroge kuko isederi yaguye, ibihangange bikaba byatsinzwe. Mishishi y’i Bashani, nimuboroge, kuko ishyamba ry’intamenwa ryashiriye hasi. 3 Nimwumve amaganya y’abashumba, kuko ikuzo ryabo ryahindutse ubusa; mwumve umutontomo w’ibyana by’intare, kuko ubwirasi bwa Yorudani bwatsiratsijwe. Umushumba mwiza n’umushumba w’umusazi 4 Uhoraho, Imana yanjye, avuze atya: Ragira izo ntama zigenewe kubagwa, 5 zo abaguzi bazo babaga uko bishakiye; bakazicuruza bavuga bati «Imana irakarama, birankungahaje!», mu gihe n’abashumba bazo batakizigirira impuhwe. 6 Nanjye rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, sinzongera kugirira impuhwe abatuye isi. Koko rero, ngiye gutanga abantu, buri muntu mugabize umuturanyi we n’umwami we. Abami bazasenyagura ibihugu, kandi sinzagobotora abantu mu nzara zabo». 7 Nuko ndagira intama abacuruzi bari bageneye kubagwa. Mfata inkoni ebyiri, imwe nyita «Butoneshwe», indi nyita «Bwumvikane», maze ndagira intama. 8 Hanyuma, mu kwezi kumwe nkuraho abashumba batatu; ariko n’intama sinabasha kuzihanganira kandi na zo ziranzinukwa. 9 Nuko ndavuga nti «Sinzongera kuziragira! Igomba gupfa, nipfe; igomba kuzimira nizimire; izizarokoka, zizaryane.» 10 Ubwo mfata inkoni yanjye «Butoneshwe», nyivunamo kabiri, kugira ngo mvaneho isezerano nagiranye n’amahanga yose. 11 Nuko rya sezerano rivanwaho uwo munsi, n’abacuruzi b’intama bandebaga bamenyeraho ko iryo ari ijambo ry’Uhoraho. 12 Nuko ndababwira nti «Niba ari uko mubishaka, nimumpe igihembo cyanjye; niba bitabaye ibyo, mubyihorere.» Koko bampa igihembo cyanjye gihwanye n’amasikeli mirongo itatu ya feza. 13 Uhoraho arambwira ati «Iyo ngirwagihembo bangereranyije na yo, yijugunyire umucuzi.» Ubwo mfata ya masikeli mirongo itatu ya feza, nyajugunyira umucuzi wari mu Ngoro y’Uhoraho. 14 Hanyuma mvuna inkoni ya kabiri yitwa «Bwumvikane», kugira ngo ubuvandimwe bwa Yuda na Israheli buveho. 15 Uhoraho arambwira ati «Noneho ambara nk’umushumba w’umusazi. 16 Koko rero, dore ngiye kuzana umushumba muri iki gihugu: intama yazimiye ntazayitaho; iyatannye ntazayishakashaka; iyakomeretse ntazayomora n’imerewe neza ntazayikenura. Ahubwo azarya amatungo y’imishishe, ayasature n’ibinono. 17 Ariyimbire umushumba w’imburamumaro, utererana ubushyo! Inkota izamusature ukuboko, imunogoremo n’ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kurakumirana rwose, ijisho rye ry’iburyo rihume burundu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda