Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ukudahemukira Uhoraho

1 Nimusabe Uhoraho ngo imvura y’itumba icikire igihe. Uhoraho ni we utuma habaho imirabyo, agatanga imvura ihagije, imeza buri cyatsi cyo mu mirima.

2 Ni koko, ibigirwamana byatanze ibisubizo bya nta byo, n’ibyo abapfumu bahanuye biba ibinyoma. Barotora inzozi zibeshya, bakanatanga amahumure adafashe. Ni cyo cyatumye imbaga yigendera nk’ubushyo bumerewe nabi, kuko bwabuze umushumba.


Ukurekurwa n’igaruka ry’Abayisraheli

3 Uburakari bwanjye bugiye kugurumanira abashumba, maze amasekurume nyibasire. Koko, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azasura ubushyo bwe, ari bwo nzu ya Yuda; azayigire nk’ifarasi y’indatwa ku rugamba.

4 Mu nzu ya Yuda hazaturuka ibuye nsanganyarukuta, haturuke n’inkingi ifashe ihema, n’umuheto w’intambara, haturukemo n’abatware bose.

5 Bazaba ari intwari, bazarwane baribata ibyondo byo mu mayira; bazatsinda kuko Uhoraho azaba ari kumwe na bo, abazaba bari ku mafarasi bazakorwe n’isoni.

6 Nzakomeza ubutwari bw’inzu ya Yuda, nkize n’inzu ya Yozefu. Nzabasubiranya kuko mbafitiye impuhwe nk’aho ntigeze mbatererana; nzabumva kuko ndi Uhoraho, Imana yabo.

7 Ab’inzu ya Efurayimu bose bazaba intwari, basagwe n’ibyishimo nk’abanyoye divayi. Abana babo nibababona bazishima, basabwe n’umunezero babikesheje Uhoraho.

8 Nzabahamagara mbakoranyirize hamwe kuko nabacunguye, bazongere bagwire nk’uko bahoze kera.

9 Nabatatanyirije mu mahanga; ariko n’ubwo bazaba kure, bazanyibuka; bazabyara abana kandi bazatahuke.

10 Nzabagarura mbakoranyirize hamwe, mbavanye mu gihugu cya Misiri na Ashuru. Nzabinjiza mu gihugu cya Gilihadi no muri Libani, ariko n’ibyo ntibizaba bihagije.

11 Bazambuka inyanja ya Misiri, Uhoraho azacubya imivumba yo mu nyanja, amazi yose ya Nili azakama. Ubwirasi bwa Ashuru buzashira, inkoni ya Misiri ivanweho.

12 Imbaraga zabo zizaba muri Uhoraho, kandi baziratane izina rye, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan