Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zekariya 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho ahamagarira Abayisraheli guhinduka

1 Mu kwezi kwa munani k’umwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho abwira iri jambo umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, agira ati

2 «Uhoraho yarakariye cyane abasekuruza banyu.

3 Uzababwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimungarukire — uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga — nanjye nzabagarukira! Nguko uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze.’

4 Ntimugakurikize abasekuruza banyu, bo abahanuzi ba kera babwiye bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuhinduke, muzinukwe imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi’. Ariko bo ntibanyumva kandi ntibanyitaho, uwo ni Uhoraho ubivuze.

5 Abasekuruza banyu se bari hehe? Abo bahanuzi baracyariho se?

6 Nyamara se, amategeko n’amabwiriza yanjye nashinze abagaragu banjye b’abahanuzi, ntiyageze ku basekuruza banyu? Nuko rero, bisubiyeho maze baravuga bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yaduhannye akurikije imyifatire yacu mibi n’ibikorwa byacu bibi, nk’uko yari yarabigambiriye.’»


Ibonekerwa rya mbere: amafarasi

7 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, kuri ubu buryo:

8 Iri joro nabonekewe. Mbona umuntu uri ku ifarasi y’igaju, ahagaze mu biti bihumura neza byari mu kabande; inyuma ye hari amafarasi y’amagaju, amasine, imikara n’imyeru.

9 Ubwo ndabaza nti «Ibi birasobanura iki se, Nyagasani?’ Nuko umumalayika twavuganaga aransubiza ati «Ngiye kukwereka icyo bisobanura.»

10 Wa muntu uhagaze mu biti bihumura neza aravuga ati «Abo ni abatumwe n’Uhoraho kuzenguruka isi.»

11 Nuko na bo basubiza umumalayika w’Uhoraho wari uhagaze mu biti bihumura neza, bati «Twazengurutse isi, dore isi yose iratuje kandi iri mu mahoro.»

12 Umumalayika w’Uhoraho aravuga ati «Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzatinda na ryari kubabarira Yeruzalemu n’imigi ya Yuda, warakariye imyaka mirongo irindwi yose?»

13 Nuko Uhoraho aha wa mumalayika twavuganaga, igisubizo kibakomeza kandi kikabahumuriza.

14 Umumalayika twavuganaga arambwira ati «Tangaza ugira uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ngirira ishyaka rikomeye Yeruzalemu na Siyoni.

15 Ariko na none ndakariye cyane amahanga yiyemera; kuko igihe nari ntarakaye cyane, ayo mahanga yazaga kongerera Israheli amakuba.

16 Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Ngarukiye Yeruzalemu mbitewe n’impuhwe, hazubakwe bundi bushya Ingoro yanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, n’inago izaramburirwa kuri Yeruzalemu.’

17 Ongera utangaze uti ’Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Imigi yanjye iracyabura amahirwe, ariko Uhoraho agiye kongera guhoza Siyoni, kandi yongere yitorere Yeruzalemu.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan