Zefaniya 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuNgaho nimugarukire Uhoraho! 1 Nimwisuganye, bantu mutagira isoni, ngaho nimwisuganye, 2 mbere y’uko mutumurwa mu munsi umwe, nk’umurama utwawe n’umuyaga, mbere y’uko mugwirirwa n’umujinya ukaze w’Uhoraho, mukagwirirwa n’umunsi w’uburakari bwe! 3 Ahubwo, nimushakashake Uhoraho, mwebwe, abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye! Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho! II. AMAHANGA ABURIRWA Abanzi b’iburengerazuba: Abafilisiti 4 Koko rero, Gaza igiye gutereranwa, Ashikeloni itsiratsizwe, Ashidodi izameneshwa amanywa ava, naho Ekironi irimburwe. 5 Muriyimbire, baturage bo ku nkengero y’inyanja, mwebwe, hanga ry’Abanyakireta! Ijambo ry’Uhoraho rirakwibasiye, wowe Kanahani, rigira riti «Gihugu cy’Abafilisiti, ngiye kukumaraho abaturage!» 6 Ku nkengero y’inyanja hazahinduka urwuri, habe igikingi cy’abashumba n’ibiraro by’amatungo, 7 kandi hegurirwe abasigaye bo mu nzu ya Yuda. Bazaza kuharagira amatungo yabo, ku mugoroba baruhukire mu mazu ya Ashikeloni; kuko Uhoraho, Imana yabo, azabibuka akabakiza bundi bushya. Abanzi b’iburasirazuba: Mowabu n’Abahamoni 8 Numvise ibitutsi bya Mowabu n’agasuzuguro ka bene Hamoni, igihe batutse umuryango wanjye, bakikuza barenga imbago z’igihugu cyabo. 9 Ni yo mpamvu mbirahije ubugingo bwanjye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, ubivuze: Mowabu izahinduka nka Sodoma, bene Hamoni bamere nka Gomora; hazaba ahantu h’ibihuru by’amahwa, igisimu cy’umunyu n’amatongo y’iteka ryose. Abasigaye bo mu muryango wanjye bazahasahura, abacitse ku icumu b’ubwoko bwanjye bahahabweho umurage. 10 Ngicyo igihembo cy’ubwirasi bwabo, kuko batutse umuryango w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, bakikuza barengera imbago zawo. 11 Uhoraho azabatera gukangarana bikabije, atsembe n’ibigirwamana byose by’isi, maze amahanga yose ya kure azamupfukamire, buri hanga mu gihugu cyaryo. Abanzi bo mu majyepfo n’abo mu majyaruguru: Kushi na Ashuru 12 Namwe rero, Banyakushi: «Inkota yanjye izabahinguranya.» 13 Uhoraho azaramburira ikiganza cye ku majyaruguru maze atsembe Ashuru; Ninivi azayihindura amatongo, yumagatane nk’ubutayu. 14 Amatungo kimwe n’inyamaswa z’amoko yose bizayibyagiramo; igihunyira n’ikinyogote bizarara hejuru y’inkingi zayo, bazabyumve bihumira mu madirishya. Guhera mu irebe ry’umuryango hazaba amatongo, amasederi y’igisenge asigarire aho. 15 Nguko uko uzamera, umugi w’ibyishimo wahoranaga ituze, ukibwira uti «Ni jye uriho, nta wundi!» Waba se uhindutse ute amatongo n’isenga ry’inyamaswa? Uhanyuze wese aratangara, akahamama n’ikiganza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda