Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zefaniya 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda.


I. UMUNSI W’UHORAHO MURI YUDA Imana igiye guhana isi yose

2 Ngiye gutsemba ibiri ku isi byose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

3 Nzatsemba abantu n’inyamaswa, inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja, n’abagome bose mbatere gutsitara; koko, nzarimbura abantu ku isi! Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Imana igiye guhana Yuda na Yeruzalemu

4 Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda, no ku baturage bose ba Yeruzalemu; mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali, kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.

5 Nzatsemba aburira hejuru y’amazu kugira ngo bapfukamire ingabo zo mu ijuru, kimwe n’abapfukamira Uhoraho, bakirahira imana yabo Milikomu.

6 Nzatsemba abirengagije Uhoraho, batakimushakashaka kandi ntibamugishe inama.

7 Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje! Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo, anatagatifuza abatumirwa be.

8 Bityo rero, ku munsi w’igitambo cy’Uhoraho, nzahana abategetsi n’abatware; kimwe n’abambara nk’abanyamahanga bose.

9 Uwo munsi nzahana abazamuka amadarajya (y’umwami), maze inzu y’umutegetsi wabo bakayuzuza ibivuye ku rugomo no ku buhendanyi.

10 Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuze — ku Irembo ry’amafi hazumvikana induru, mu Mugi mushya hacure umuborogo, ku musozi humvikane urusaku rukaze!

11 Nimuboroge, mwe abatuye mu karere k’epfo, kuko inyoko y’abacuruzi yatsiratsijwe, n’abapimaga feza bose bakaba batsembwe!

12 Icyo gihe nyine, nzanyura muri Yeruzalemu hose, nifashishije amafumba y’umuriro, kugira ngo ntahure abasutamye ku mwanda wabo, maze bakibwira mu mutima wabo bati «Uhoraho nta cyo akora, ari icyiza ari n’ikibi.»

13 Nuko rero, ubukungu bwabo buzagabizwa abasahuzi, n’amazu yabo asenywe; bubatse amazu ariko ntibazayaturamo, bahinze imizabibu, ariko ntibazanywa divayi yayo.


Umunsi w’Uhoraho

14 Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje, uri hafi kandi uraje bwangu! Mbega imiborogo ikakaje izaba ku munsi w’Uhoraho, ku buryo n’intwari ubwazo zizatabaza!

15 Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari, umunsi w’amakuba n’agahinda, umunsi w’akaga n’ukurimbuka, umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’igihu n’ibicu byijimye,

16 umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara, kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye n’iminara miremire yo ku nkike zayo.

17 Nzagusha abantu mu makuba, barindagire nk’impumyi, kuko bacumuye kuri Uhoraho; amaraso yabo azanyanyagizwa nk’umukungugu, intumbi zabo zijugunywe nk’imyanda.

18 Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora. Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho, isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe! Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu abatuye isi bose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan