Zaburi 99 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni Umwami Nyir’ubutagatifu 1 Uhoraho ni Umwami, imiryango nihinde umushyitsi; atetse hejuru y’Abakerubimu, isi nihindagane! 2 Uhoraho ni igihangange muri Siyoni, yisumbuye kure imiryango yose. 3 Nibarate izina ryawe ry’impangare kandi ritinyitse: koko uri Nyir’ubutagatifu. 4 Ububasha bw’umwami ni ugukunda ubutungane. Ni wowe waboneje byose, ni wowe washyize ubutungane n’ubutabera muri Yakobo. 5 Nimusingize Uhoraho, Imana yacu, nimupfukame imbere y’akabaho k’ibirenge bye, kuko ari Nyir’ubutagatifu! 6 Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be, Samweli akaba mu biyambaza izina rye; biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva. 7 Yababwiriraga mu nkingi y’agacu kererana, bagakurikiza amabwiriza ye, n’amategeko yari yarabahaye. 8 Uhoraho, Mana yacu, wowe warabasubizaga, ubagaragariza ko uri Imana itinda kurakara, ariko ukabahanira n’ibyaha byabo. 9 Nimurate Uhoraho, Imana yacu, maze mupfukame imbere y’umusozi we mutagatifu, kuko Uhoraho, Imana yacu, ari Nyir’ubutagatifu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda