Zaburi 98 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho aje mu ikuzo gucira isi urubanza 1 Zaburi. 1 Zaburi. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuko yakoze ibintu by’agatangaza; indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu byatumye atsinda. 2 Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe, atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga. 3 Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe, agirira inzu ya Israheli. Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu. 4 Nimusingize Uhoraho ku isi hose, nimuvuze impundu kandi muririmbe, 5 nimucurangire Uhoraho ku nanga, ku nanga no mu majwi y’indirimbo, 6 mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda; nimusingize Umwami, Uhoraho. 7 Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo, isi yose, hamwe n’abayituye. 8 Inzuzi nizikome mu mashyi, n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe, 9 imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza rutabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda