Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 97 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho ni Umwami ugenga byose

1 Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe, abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

2 Igicu cy’urwijiji kiramukikije, ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

3 Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere, maze kigatwika abanzi be impande zose.

4 Imirabyo ye iboneshereza isi, ubutaka burabirabukwa, maze bugahinda umushyitsi.

5 Imisozi irashonga nk’ibishashara, mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

6 Ijuru riramamaza ubutabera bwe, maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

7 Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni, abiratana bose ibyo bipfabusa; bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!

8 Siyoni yarabyumvise maze irishima, imigi ya Yuda irahimbarwa, ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.

9 Kuko wowe Uhoraho, uri Musumbabyose ku isi yose, utambutse kure imana zose.

10 Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi, kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be, akabagobotora mu kiganza cy’ababi.

11 Urumuri rurasira ku ntungane, ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

12 Ntungane, nimwishimire Uhoraho, maze mumusingirize ubutungane bwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan