Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 96 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho ni umwami n’umucamanza w’isi yose

1 Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, isi yose niririmbire Uhoraho!

2 Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye. Uko bukeye mwogeze agakiza ke!

3 Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga, n’ibyiza bye mu miryango yose!

4 Kuko Uhoraho ari igihangange, akaba akwiye rwose ibisingizo, indahangarwa isumba imana zose;

5 kuko imana zose z’amahanga ari ubusa, naho Uhoraho akaba yararemye ijuru.

6 Arashashagira ubuhangare n’ishema, ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane.

7 Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga, nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

8 nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye. Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,

9 nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu, nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.

10 Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!» Yashinze isi yose, ntihungabana; imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

11 Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe! Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

12 Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose, n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

13 mu maso y’Uhoraho, kuko aje, kuko aje gutegeka isi; azacira isi urubanza mu butabera, arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan