Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 95 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ishyaka ryo gukoranya abandi ngo basingize Imana

1 Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho, turirimbe Urutare rudukiza;

2 tumuhinguke imbere tumurata, tumuririmbire ibisingizo.

3 Kuko Uhoraho ari Imana y’igihangange, ni Umwami w’igihangange, asumba imana zose.

4 Ni we ufashe imizi y’isi mu kiganza cye, maze akagenga n’impinga z’imisozi.

5 Inyanja ni iye, ni we wayiremye, n’ubutaka bwumutse bwabumbwe n’ibiganza bye.

6 Nimwinjire, duhine umugongo twuname; dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

7 Kuko we ari Imana yacu, naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe, n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye. Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

8 «Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba, nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,

9 aho abasekuruza banyu banyinjaga, aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

10 Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko, maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse, ntibazi amayira yanjye!’

11 Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan