Zaburi 93 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni Umwami w’ibiremwa byose 1 Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare, Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije. Isi yarayishinze arayikomeza. 2 Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega, uriho kuva kera na kare! 3 Uhoraho, inzuzi zararanguruye, inzuzi zaranguruye ijwi ryazo, inzuzi zaranguruye umuririmo wazo. 4 Igisumbya ijwi amazi nyamwinshi, kigasumba ibitunda by’inyanja, ni Uhoraho, Urukerereza mu ijuru. 5 Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri; Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane, Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda