Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 92 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyago by’abagiranabi n’ihirwe ry’intungane

1 Ni zaburi. Indirimbo igenewe umunsi wa Sabato.

2 Ni byiza kugusingiza, Uhoraho, no gucurangira izina ryawe, Musumbabyose;

3 kwamamaza ineza yawe kuva mu gitondo, n’ubudahemuka bwawe ijoro ryose,

4 ku nanga no ku muduri, no mu ijwi ry’iningiri.

5 Kuko ibyo wakoze, Uhoraho, byanshimishije, nkaba ndata umurimo w’ibiganza byawe.

6 Mbega ngo ibikorwa byawe, Uhoraho, biraba agatangaza! Mbega ngo ibitekerezo byawe biraba indashyikirwa!

7 Ibyo umuntu w’ikiburabwenge ntabimenya, n’uw’igipfayongo ntabisobanukirwa.

8 Abagome basagamba nk’ibyatsi, abagiranabi bagahora batohagiye, nyamara bazatsiratsizwa buheriheri.

9 Naho wowe, Uhoraho, uri Indashyikirwa ubuziraherezo;

10 ngaha abanzi bawe Uhoraho bagiye kurimbuka, abagiranabi bose batatane.

11 Wampaye imbaraga nk’iz’imbogo, unsesekazaho amavuta akiri mashyashya;

12 ijisho ryanjye ryiboneye abangenzaga, n’amatwi yanjye yiyumviye abangiriraga nabi.

13 Umuntu w’intungane yatumburutse nk’umukindo, asagamba nka sederi yo muri Libani;

14 ameze nk’igiti cyatewe mu Ngoro y’Uhoraho, akisanzurira mu nkike z’Imana yacu.

15 No mu busaza bwe aba akera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire,

16 kugira ngo yamamaze ko Uhoraho ari umunyabutungane, we Rutare rwanjye, ntiyigiramo uburiganya.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan