Zaburi 91 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUwiringira Imana imubera ubuhungiro, ikamuzigura mu makuba 1 Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera, yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose. 2 Ndabwira Uhoraho nti «Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye, Mana yanjye, ni wowe niringiye!» 3 Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni, anagukize icyorezo kirimbura imbaga. 4 Azagutwikiriza amababa ye, maze uzahungire mu nsi y’amoya ye; ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa. 5 Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro, cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa, 6 icyorezo cyubikiye mu mwijima, cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu. 7 N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi, n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe, wowe ariko ntakizaguhuganya. 8 Uzabe maso gusa, maze wirebere igihano cy’abagiranabi. 9 Koko Uhoraho ni wowe miringiro yanjye. Usumbabyose wamugize ubuhungiro bwawe, 10 icyago ntikizagushyikira, n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe, 11 kuko yategetse abamalayika be kukurinda mu nzira zawe zose. 12 Bazagutwara mu maboko yabo, ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye; 13 uzakandagira intare n’impiri, uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini. 14 «Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura, nzamurinda, kuko azi izina ryanjye. 15 Nanyiyambaza, nzamwitaba, nzamuba hafi mu gihe cy’amage, nzamurokora, maze nzamuheshe ikuzo. 16 Nzamuhaza iminsi irambye, maze nzamwereke agakiza kanjye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda