Zaburi 90 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbuhangare bw’Imana n’intege nke za muntu 1 Isengesho rya Musa, umuntu w’Imana. 1 Isengesho rya Musa, umuntu w’Imana. Nyagasani watubereye ikiramiro, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi. 2 Mbere y’uko imisozi ibaho, isi n’ibiyiriho byose bitararemwa, uri Imana iteka ryose rizira iherezo. 3 Abantu ubasubiza mu mukungugu, kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!» 4 Mu maso yawe imyaka igihumbi ni nk’umunsi w’ejo wahise, ni nk’isaha imwe y’ijoro. 5 Ubuzima bwa muntu ubukuraho nk’ibitotsi, bishira mu gitondo nk’icyatsi; 6 mu gitondo kirarabya, ururabyo rugakura, nimugoroba rukarabirana, rugahunguka. 7 Ni koko uburakari bwawe buradushegesha, maze ubukana bwawe bugatuma duhungabana. 8 Ibyaha byacu ubishyira ahagaragara, urumuri rwawe rutahura amabanga yacu. 9 Iminsi yacu yose irakendera ku mpamvu y’ubukana bwawe, n’imyaka yacu igahera nk’umwuka uhumekwa rimwe. 10 Imyaka y’ubugingo bwacu ni mirongo irindwi, na mirongo inani ku bakomeye; nyamara tuyigiramo imiruho n’ibyago gusa, kuko ihita bwangu, maze tukigendera. 11 Ni nde watahuye uburakari bwawe bukaze, ngo arusheho kubumenya kuko agutinya? 12 Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze, bityo tuzagire umutima ushishoza. 13 Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari? Babarira abagaragu bawe, 14 utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo, kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu; 15 udushimishe mu minsi ingana n’iyo waduhannyemo, n’imyaka ingana n’iyo twababayemo! 16 Ibikorwa byawe nibigaragarire abagaragu bawe, n’ubuhangare bwawe bwiyereke abana babo! 17 Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe, ukomeze imirimo y’amaboko yacu, kandi uyihe kugira akamaro karambye! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda