Zaburi 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho atsemba abagiranabi, agakiza abiyoroshya 1 Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’abana. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Alefu Alefu 2 Uhoraho, ndagushimira n’umutima wanjye wose, ndamamaza ibigwi byawe byose. 3 Umpaye kubyina kubera ibyishimo, ndaririmba izina ryawe, wowe Musumbabyose. Beti Beti 4 Ndabona abanzi banjye bihinda bahunga, bakadandabirana, bakarimbukira imbere yawe, 5 kuko wandengeye, ukamburanira, wicaye ku ntebe y’umucamanza w’intabera! Gimeli Gimeli 6 Wakangaye amahanga, urimbura abatakuyoboka, usibanganya amazina yabo ubudasubirwaho. 7 Abanzi warabatsembye, barazima buheriheri, imigi yabo urayisenyagura, iribagirana. He He 8 Ariko Uhoraho aganje ubuziraherezo, ashinze intebe ye ngo ace imanza. 9 Ni we ugengana isi ubutabera, agacira imanza imiryango ari nta ho abogamiye. Vawu Vawu 10 Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe, mu bihe by’amage nababere ubuvunyi. 11 Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho, kuko udatererana abagushakashaka! Zayini Zayini 12 Nimucyo turirimbire Uhoraho, uganje kuri Siyoni, nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga! 13 Kuko akurikirana uwamennye amaraso, ntabirangarane, ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago. Heti Heti 14 Uhoraho, gira ibambe, urebe ibyago ndimo, ni wowe wanzahura, ukankura mu maboko y’urupfu, 15 kugira ngo namamaze ibisingizo byawe, nishimire umukiro uguturukaho, ndi mu marembo y’umurwa wa Siyoni. Teti Teti 16 Amahanga yaguye mu rwobo yari yacukuye, amaguru yabo afatirwa mu mutego bari bateze. 17 Uhoraho yimenyekanyije, aca urubanza, maze umugome aboheshwa ingoyi ze bwite. (Umunihirizo, guceceka akanya gato) Yodi Yodi 18 Abagiranabi nibasubire ikuzimu, n’abanyamahanga bose biyibagiza Imana. Kofu Kofu 19 Ariko, umukene we ntazibagirana burundu, cyangwa ngo amizero y’umunyabyago ayoyoke. 20 Uhoraho, haguruka, hoye kugira umuntu wigamba, abanyamahanga nibacirwe urubanza, ubyirebera! 21 Uhoraho, kangaranya ayo mahanga akuke umutima, yibuke ko ari abantu gusa! (guceceka akanya gato). |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda