Zaburi 89 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo n’isengesho byo kurata impuhwe z’Imana 1 Ni inyigisho iri mu za Etani, Umwezirahi. 2 Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho, kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe, 3 kuko wavuze uti «Impuhwe zashyizweho ubuziraherezo, ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru. 4 Nagiranye isezerano n’intore yanjye, nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti 5 ’Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo, kandi intebe yawe y’ubwami, nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.’» (guceceka akanya gato) 6 Uhoraho, ijuru niryamamaze ibitangaza byawe, n’ubudahemuka bwawe mu ikoraniro ry’intungane. 7 Mbese hejuru iyo, ni nde wagereranywa n’Uhoraho? Ni nde mu batuye ijuru wagereranywa n’Uhoraho? 8 Uhoraho ni igihangange mu ikoraniro ry’intungane, arusha igitinyiro ibyegera bye byose. 9 Uhoraho, Mana y’ingabo, ni nde umeze nkawe? Uhoraho, uri impangare, ukikijwe n’ubudahemuka! 10 Ni wowe uhosha ubwivumbagatanye bw’inyanja, ugacubya imivumba yayo yatutumbye. 11 Ni wowe wahonyoye Rahabu nk’intumbi, abanzi bawe ubasanjisha ukuboko kwawe k’ububasha. 12 Ijuru ni iryawe, isi na yo ni iyawe, umubumbe w’isi n’ibiwurimo, ni wowe wabihanze. 13 Amajyaruguru n’amajyepfo, ni wowe wabiremye, Taboru na Herimoni birasingiza izina ryawe. 14 Ni wowe nyir’ukuboko k’ubutwari, nyir’ikiganza cy’ububasha n’indyo y’impangare. 15 Ubutabera n’ubucamanza ni ikibanza cy’intebe yawe, impuhwe n’ubudahemuka bikugenda imbere. 16 Hahirwa umuryango wamenyereye kugusingiza, ukagendera mu cyezezi cy’uruhanga rwawe, Uhoraho; 17 umunsi bahimbazwa n’izina ryawe, bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe, 18 kuko ubatera inkunga y’ikirenga, maze ugatuma twubura uruhanga. 19 Uhoraho, ni wowe ngabo twikingira, kandi umwami wacu akomejwe na Nyir’ubutagatifu wa Israheli. 20 Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa, maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari, umwana w’umusore mutora muri rubanda. 21 Nsanga Dawudi yambera umugaragu, maze musiga amavuta yanjye matagatifu; 22 ikiganza cyanjye kizamuramira, n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga! 23 Nta bwo azatungurwa n’umwanzi, n’umubisha nta bwo azamukangaranya; 24 abamutambamiye nzabararika imbere ye, maze abamwanga nzabacurangure. 25 Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we, maze azegure umutwe kubera izina ryanjye. 26 Nzamuha kugenga inyanja, azagire n’ububasha ku nzuzi. 27 We azanyiyambaza, agira ati ’Uri Data, uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’ 28 Nanjye nzamugira imfura yanjye, n’ikirenga mu bami b’isi. 29 Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo, kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho. 30 Ingoma ye nzayikomeza iteka, n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru. 31 Abana be nibarenga ku mategeko yanjye maze ntibakurikize amabwiriza yanjye, 32 nibaca ku matangazo yanjye, kandi ntibakomeze amategeko yanjye, 33 igicumuro cyabo nzagihanisha umunyafu, n’icyaha cyabo ngihanishe inkoni. 34 Ariko sinzamunyaga impuhwe zanjye, kandi sinzahemuka ku Isezerano ryanjye. 35 Sinzahuganya Isezerano ryanjye, kandi sinzisubira ku byo navuze. 36 Narahirishije rimwe rizima ubutagatifu bwanjye, sinabeshya Dawudi bibaho! 37 Inkomoko ye izahoraho ubuziraherezo, n’intebe ye y’ubwami izahoraho imbere yanjye nk’izuba; 38 izahoraho ubudahungabana nk’ukwezi kuzaba gihamya, idahinyuka mu kirere.» (guceceka akanya gato) 39 Cyakora, wowe wahigitse intore yawe, urayisuzugura kandi urayirakarira; 40 wihakanye isezerano wagiranye n’umugaragu wawe, uhumanya ikamba rye maze urita hasi! 41 Waciye ibyuho mu nzitiro ze zose, ingerero ze zose uzigira amatongo; 42 abahisi n’abagenzi baramusahura, abaturanyi be bose baramunnyega. 43 Washishikaje abamutambamiye, abanzi be ubatera ishema; 44 inkota ye uyimaraho ubugi, maze ntiwamutera inkunga mu mirwano. 45 Wamushikuje mu kiganza inkoni y’ubwami, maze intebe ye uyitembagaza hasi; 46 wageruye iminsi y’ubusore bwe, umukwiza ikimwaro. (guceceka akanya gato) 47 Uhoraho, uzihisha ugeze na ryari? Mbese uburakari bwawe buzakomeza bugurumane? 48 Uribuke ko ubuzima bwanjye ari bugufi cyane, ko bene muntu wabaremeye ubusa! 49 Ni nde muntu uzabaho, maze ntahure n’urupfu, amagara ye akayarura mu nzara z’ikuzimu? (guceceka akanya gato) 50 Mbese za mpuhwe zawe za kera zahereye he, Nyagasani, izo wari warasezeraniye Dawudi mu budahemuka bwawe? 51 Uhoraho, uzirikane ukuntu basuzugura umugaragu wawe, hamwe n’iyi mbaga yose ndagijwe. 52 Uhoraho, abanzi bawe barannyega, bagakurikiza umuvumo intore yawe! 53 Uhoraho aragasingizwa iteka ryose! Amen! Amen! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda