Zaburi 88 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ryo mu gihe cy’amakuba akomeye 1 Ni indirimbo iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Igenewe umuririmbisha. Ikaririmbwa bikiranya mu majwi anyuranamo . . . . Iri mu za Hemani, Umwezirahi. 2 Uhoraho, Mana Mukiza wanjye, ndagutakira amanywa n’ijoro; 3 wakirane ubwuzu isengesho ryanjye, maze utege amatwi amaganya yanjye. 4 Kuko nugarijwe n’ibyago, n’urupfu rukaba rundi hafi. 5 Nsigaye mbarirwa mu batakiriho, nk’umuntu washizemo agatege. 6 Umwanya wanjye uri mu bapfuye, kimwe n’intumbi zirambitse mu mva, izo utacyibuka ukundi, kuko wabakuyeho amaboko. 7 Wanzitse ikuzimu mu rwobo, mu mwijima w’icuraburindi; 8 uburakari bwawe buranshikamira n’imivumba yawe irancundagura. 9 Abari abanjye bose ubancaho, ungira agaterashozi mu maso yabo; ubu ndaboshye, ubutinyagambura, 10 nahumye amaso kubera agahinda. Uhoraho, ndagutabaza umunsi wose, nteze ibiganza mbikwerekejeho. 11 Mbese abapfuye ni bo uzakorera ibitangaza? Hari ubwo se baziyegura ngo bagusingize? 12 Mbese mu mva ni ho baratira impuhwe zawe, cyangwa bakahavugira ubudahemuka bwawe? 13 Mbese mu mwijima hari icyo bazi ku bitangaza byawe, cyangwa cy’ubutabera bwawe mu gihugu cy’abibagiranye? 14 Ariko jyewe, ndagutakira, Uhoraho, kuva mu gitondo mba nakugejejeho isengesho ryanjye. 15 Uhoraho, ni iki cyatuma untererana, ukampisha uruhanga rwawe? 16 Nararushye ngera kure kuva mu buto bwanjye! Narihanganye, none ndananiwe. 17 Uburakari bwawe bwaranyokereye, urancundagura none nsigaye ndi ubusa. 18 Bwarangose nk’amazi umunsi wose, bunkoraniraho icyarimwe uko bungana. 19 Abari abanjye bose wabanciyeho, nsigaye ntaramana n’umwijima. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda