Zaburi 87 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuSiyoni ni yo gahuzamiryango 1 Ni indirimbo, iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. 1 Ni indirimbo, iri muri zaburi z’abahungu ba Kore. Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu: 2 Uhoraho akunda amarembo yayo kurusha ingoro zose za Yakobo. 3 Abakuvuga bose baragusingiza, wowe, murwa w’Uhoraho! (guceceka akanya gato) 4 «Mbarira Misiri na Babiloni mu bihugu binzi, kimwe n’Ubufilisiti, Tiri na Etiyopiya; hamwe n’abahavukiye bose! 5 Naho Siyoni bose bazayite ’Mubyeyi!’ kuko buri muntu wese ayivukamo, kandi Umusumbabyose, ni we uyikomeje.» 6 Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango, ati «Uyu n’uriya, na bo bayivukiyemo!» 7 Maze ababyinnyi n’abaririmbyi bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda