Zaburi 86 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUgutabaza kw’intungane itotezwa 1 Isengesho mu yo bitirira Dawudi. 1 Isengesho mu yo bitirira Dawudi. Uhoraho, tega amatwi, unsubize, kuko ndi umunyabyago w’umukene. 2 Undwaneho kuko nakuyobotse, wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye. 3 Nyagasani, ngirira imbabazi, ni wowe ntakira umunsi wose. 4 Shimisha umutima w’umugaragu wawe, kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani. 5 Nyagasani, wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe, wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose. 6 Utege amatwi, wumve isengesho ryanjye, uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira. 7 Umunsi w’amage ndakwiyambaza, maze ukansubiza. 8 Nyagasani, nta mana n’imwe muhwanye! Ibikorwa byawe ntibigereranywa. 9 Amahanga yose wiremeye azaza agupfukamire, Nyagasani, maze ahimbaze izina ryawe, 10 kuko uri igihangange, kandi ugakora ibitangaza, wowe wenyine, Mana y’ukuri! 11 Uhoraho, unyigishe inzira zawe, nshobore gukurikiza ukuri kwawe; utoze umutima wanjye igitinyiro cy’izina ryawe. 12 Nyagasani, Mana yanjye, nzakurata n’umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose, 13 kuko impuhwe ungirira ari nyinshi, ukaba warazahuye umutima wanjye mu kuzimu. 14 Mana yanjye, abirasi barampagurukiye, inteko y’abagiranabi yahigiye kunkuraho; ndetse nawe ntibanakwitaho. 15 Ariko wowe, Nyagasani, Mana y’imbabazi n’impuhwe, wowe utinda kurakara, wowe wuje urukundo n’ubudahemuka, 16 ngarukira maze undwaneho, utere inkunga umugaragu wawe, urokore umwana w’umuja wawe. 17 Ugaragaze ko ngufiteho ubutoni, maze abanyibasiye bazakorwe n’isoni, nibabona ko ari wowe, Uhoraho, untabara ukampoza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda