Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 85 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uhoraho azagaba ihirwe

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.

2 Uhoraho, watonesheje igihugu cyawe, ugarura bene Yakobo bari barajyanyweho iminyago;

3 wababariye umuryango wawe icyaha cyawo, uzimanganya ibicumuro byawo byose. (guceceka akanya gato)

4 Wahosheje ubukana bwawe, uzibukira igikatu cy’uburakari bwawe.

5 Tugarure, Mana mukiza wacu, maze ushire umujinya wari udufitiye.

6 Mbese uzahora uturakariye igihe cyose, maze uburakari bwawe buhore bwiyongera?

7 Si wowe se uzadukomorera ubuzima, maze umuryango wawe ukakuboneramo ibyishimo!

8 Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe.

9 Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze; aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be, bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.

10 Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya, kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

11 Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye, ubutabera n’amahoro birahoberana.

12 Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi, maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

13 Uhoraho ubwe azabaha ihirwe, maze isi yacu izarumbuke imbuto.

14 Ubutabera buzamugenda imbere, n’intambwe ze zigaragaze inzira.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan