Zaburi 84 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo y’abajya mu Ngoro Ntagatifu 1 Igenewe umuririmbisha. Ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi y’abahungu ba Kore. 2 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu! 3 Umutima wanjye wahogojwe no gukumbura inkomane z’Uhoraho; umutima wanjye n’umubiri wanjye, biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima. 4 Ndetse n’igishwi cyibonera inzu, n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo, ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mwami wanjye, kandi Mana yanjye! 5 Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe, bakagusingiza ubudahwema! (guceceka akanya gato) 6 Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe, bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe. 7 Iyo bambutse ikibaya cya Rurira, bakibyaza amasoko, maze imvura y’impangukano ikahuzuza ibidendezi. 8 Uko bagenda ni ko imbaraga zabo ziyongera, maze bagatunguka imbere y’Imana i Siyoni. 9 Uhoraho, Mana y’ingabo, umva isengesho ryanjye: utege amatwi, Mana ya Yakobo. (guceceka akanya gato) 10 Mana, wowe ngabo twikingira, reba, witegereze uruhanga rw’intore yawe. 11 Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe undutira iyindi igihumbi namara ahandi, mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye, aho gutura mu mahema y’abagiranabi. 12 Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira, Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo; ntiyima ihirwe abagendera mu butungane. 13 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, hahirwa umuntu ukwiringira! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda