Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 83 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abanzi b’Imana n’aba Israheli nibakorwe n’ikimwaro

1 Iyi zaburi ni indirimbo ya Asafu.

2 Mana, wikomeza kwicecekera; wirebera gusa nk’ikiragi!

3 Dore ngaha abanzi bawe barahinda, n’abakurwanya babyukije umutwe.

4 Baragambanira umuryango wawe, banamanama kugusha abo urengera;

5 baravuga ngo «Nimuze dutsembe umuryango wabo, maze izina rya Israheli rye kuzavugwa ukundi!»

6 Bahurije inama hamwe, bumvikanira kukurwanya.

7 Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli, ab’i Mowabu, na bene Hagara,

8 bene Gebali, Hamoni na Amaleki, Abafilisiti hamwe n’Abanyatiri;

9 ndetse n’Abanyashuru bifatanyije na bo, ngo batize amaboko bene Loti.

10 Uzabagire nk’ab’i Madiyani na Sizera, nka Yabini ku mugezi wa Kishoni;

11 bashiriye ku iriba rya Harodi, bahinduka ifumbire y’ubutaka.

12 Ibikomangoma byabo uzabigenzereze nka Orebu na Zehebu, abatware babo bose ubagire nka Zebahi na Salimuna,

13 bo bari barihaye kuvuga ngo «Twigarurire igikingi cy’Imana!»

14 Mana yanjye, urabahungabanye nk’uko umurama uhuherwa n’umuyaga.

15 Nk’uko umuriro uyogoza ishyamba, cyangwa ikirimi cyawo kikababura imisozi,

16 nawe ubakurikize inkubi y’umuyaga, bahahamurwe na serwakira.

17 Uruhanga rwabo urukwize ikimwaro, maze babaririze izina ryawe, Uhoraho!

18 Bazahorane iteka isoni n’ubwoba, babure amizero, bicwe n’ikimwaro;

19 maze bazamenyereho ko ari wowe wenyine, Uhoraho, Umusumbabyose ku isi hose!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan