Zaburi 82 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbacamanza bagomba guca imanza zitabera 1 Ni zaburi ya Asafu. 1 Ni zaburi ya Asafu. Imana ihagaze mu ikoraniro ry’ibyegera byayo, iracira imanza rwagati mu bikomangoma; 2 iti «Muzahereza he guca imanza zidahwitse, no gushyigikira abagiranabi mubabera? (guceceka akanya gato) 3 Ahubwo nimurenganure abanyantege nke n’impfubyi, murengere imbabare n’indushyi; 4 nimurokore umunyantegenke n’umukene, mubagobotore mu minwe y’abagome! 5 Ariko nta cyo baramenya, nta n’icyo bumva, bararindagira mu mwijima, bigeza n’aho inkingi z’isi zijegajega. 6 Jyewe narivugiye nti ’Muri imana, kandi mwese muri abana b’Umusumbabyose! 7 Nyamara, muzapfa kimwe na rubanda, maze muzashire nk’ikinyamubiri cyose!’» 8 Uhoraho, haguruka ucire isi urubanza, kuko ari wowe mugenga w’amahanga yose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda