Zaburi 81 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo yo ku munsi w’ingando 1 Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ya Asafu. 2 Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu, nimuhimbaze Imana ya Yakobo; 3 Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako, mucurange inanga, ijyane n’iningiri; 4 nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi, no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori. 5 Iryo ni itegeko muri Israheli, ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo, 6 itegeko yashinze inzu ya Yozefu, igihe yibasiye igihugu cya Misiri. Ndumva imvugo idasanzwe ngo 7 «Urutugu rwe naruruhuye umuzigo, n’ibiganza bye birekura agatebo! 8 Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara; ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba, nkugeragereza ku mazi y’i Meriba. (guceceka akanya gato) 9 Umva, muryango wanjye, nkuburire, Israheli, iyaba washoboraga kunyumva! 10 Iwawe ntihakabe imana yindi, ntugapfukamire imana y’imvamahanga! 11 Ndi Uhoraho, Imana yawe, yakuvanye mu gihugu cya Misiri; wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza. 12 Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye, kandi Israheli ntiyanyumvira; 13 nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo, ngo bikurikirire ibyifuzo byabo. 14 Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga! Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye, 15 mu kanya gato nakubita abanzi bayo, ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya, 16 abanga Uhoraho bagatangira kumukeza, bagahora bakangaranye ubuziraherezo! 17 Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano, maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda