Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 80 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ryo gusaba Imana ngo isubiranye Israheli

1 Igenewe umuririmbisha. Mu ijwi rya «Lisi y’Isezerano». Ni zaburi ya Asafu.

2 Mushumba wa Israheli, tega amatwi, wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo, wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu, garagaza uwo uri we!

3 Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase, garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!

4 Mana, tuzahure; ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!

5 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzahereza he kurakara, kandi umuryango wawe ukwiyambaza?

6 Abawe wabahagije agahinda, ubuhira amarira barayasinda;

7 watugize irwaniro ry’abaturanyi, abanzi bacu baduhindura urw’amenyo!

8 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire!

9 Mu Misiri wahagemuye umuzabibu, wirukana amahanga, ngo wongere uwutere;

10 wawukijije ibyari biwubambiye, na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose.

11 Igicucu cyawo cyatwikiriye imisozi, maze amashami yawo yugamisha n’amasederi yatumburutse;

12 ugaba amashami yawo kugeza ku nyanja, n’imishibuka yawo igera ku Ruzi.

13 Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo, ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi;

14 amasatura ava mu ishyamba akawonona, n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha?

15 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke, urebere mu ijuru, witegereze, maze utabare uwo muzabibu;

16 urengere igishyitsi witereye, n’umucwira ugukesha imbaraga.

17 Abawutwitse bakawurimbura, bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe!

18 Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe, uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

19 Bityo ntituzongera kuguhungaho, uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.

20 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure, ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan