Zaburi 8 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgisingizo cy’Umuremyi wa byose 1 Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Uhoraho, Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose! Wowe, Nyir’ikuzo uganje mu ijuru, 3 mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga, ni ho wizigamiye ububasha bwo gucubya abakurwanya, no gutsinda umwanzi n’umugome. 4 Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe, nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse, 5 ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?» 6 Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, 7 umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke: 8 amatungo yose, amaremare n’amagufi, ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi, 9 inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja, hamwe n’ibyogoga mu mazi byose. 10 Uhoraho, Mutegetsi wacu, mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda