Zaburi 78 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyiza bitabarika Imana yakoreye umuryango wayo ntibikibagirane ! 1 Ni igisigo cya Asafu 1 Ni igisigo cya Asafu Muryango wanjye, wumve neza ibyo nkwigisha, utege amatwi amagambo y’umunwa wanjye; 2 ngiye kuvugira mu migani, ngo ntangaze amayoberane y’ibihe byahise. 3 Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye, ibyo ba data batugejejeho, 4 natwe ntituzabihisha abana bacu, ahubwo tuzamenyesha urubyaro rwacu, ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho, ububasha bwe n’ibyiza yakoze. 5 Yashingiye itegeko Yakobo, ashyiraho amabwiriza muri Israheli, ategeka ababyeyi bacu kubimenyesha abana babo, 6 kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye, ari bo bana bazavuka, ngo na bo bazabigeze ku mbyaro zabo. 7 Ni ibyo bizatuma bizera Imana, bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze, ahubwo bagahugukira amategeko yayo; 8 bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo, igisekuruza kitagira umutima ushyitse, ntikigire imigambi ihuje n’iy'Imana. 9 Abo mu muryango wa Efurayimu bari bazi kurashisha umuheto, niba baratsimbuwe ku rugamba, 10 ni uko bataye Isezerano ry’Imana, bakanga gukurikiza amategeko yayo. 11 Biyibagije ibigwi byayo, n’ibyiza yari yarabagiriye, 12 bya bitangaza yakoreye imbere y’ababyeyi babo, mu gihugu cya Misiri, mu mirambi ya Tanisi. 13 Yasatuye inyanja, maze irabahitisha, kandi ihagarika amazi nk’inkike; 14 ku manywa ibayoboza agacu kererana, n’icyezezi cy’umuriro buri joro. 15 Yasaturiye ibitare mu butayu, ngo ibuhire isoko y’amazi afutse; 16 urutare irubyaza imigezi itemba nk’amasumo. 17 Nyamara bo bakomeje kuyicumuraho aho mu butayu, bagarambira Imana Isumbabyose; 18 biyemeza kwinja Imana, bayaka ibyo kurya ngo bahage. 19 Bitotombeye Imana, bavuga bati «Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu? 20 Ni koko, yakubise urutare, iruvuburamo imigezi y’amazi; ariko se, yashobora no gutanga umugati, cyangwa ikabonera inyama umuryango wayo?» 21 Uhoraho amaze kubyumva ararakara, umuriro wokera Yakobo, uburakari bugurumanira Israheli, 22 kuko batari bizeye Imana, ntibiringire ubuvunyi bwayo. 23 Nuko itegeka ibicu byo hejuru, maze yugurura amarembo y’ijuru; 24 ibanyanyagizaho manu ngo barye, ibaha ingano zo mu ijuru, 25 muntu arya umugati w’abamalayika, iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa. 26 Nyuma ihuhera umuyaga w’iburasirazuba, kandi ku bubasha bwayo izana umuyaga w’amajyepfo, 27 maze ibamanuriraho inyama zinganya ubwinshi n’umukungugu, ibagushaho inyoni z’uruhuri, nk’umusenyi wo ku nyanja; 28 izirekurira rwagati mu ngando, hirya no hino y’amahema yabo. 29 Bararya, maze barahaga, ibamara ityo irari bari bafite. 30 Igihe batarashira ipfa, bagifite ibiryo mu kanwa, 31 uburakari bw’Imana burabagwira, maze ibicamo ab’intwari, igubangura abanyamaboko ba Israheli. 32 Nyamara ibyo ntibyababujije gucumura, no kutizera ibitangaza byayo. 33 Noneho ubuzima bwabo, ibuhuha nk’umuyaga, n’imyaka yabo ihita vuba na bwangu. 34 Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga, bakisubiraho, bakayigarukira! 35 Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye, ko Isumbabyose ari yo ibarengera! 36 Cyakora ntibayibwizaga ukuri, yari amagambo yo ku rurimi gusa; 37 umutima wabo wari uyiri kure, n’Isezerano ryayo bataryizeye. 38 Nyamara yo, Nyir’ibambe, aho kubarimbura, ikabababarira; kenshi yacubije uburakari bwayo, ntiyakurikiza uko bayibabaje. 39 Yibuka ko ari abantu gusa, barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke. 40 Mbega ngo barayigarambira mu butayu, bakayirakariza kenshi ahadatuwe! 41 Bongeye kwinja Imana, no gushavuza Nyir’ubutagatifu wa Israheli, 42 bibagirwa ibyo yabakoreye umunsi ibagobotora mu minwe y’abanzi! 43 Nyamara yerekaniye ibimenyetso byayo mu Misiri, ikorera n’ibitangaza mu mirambi ya Tanisi; 44 imiyoboro y’amazi iyihindura amaraso, kugira ngo batanywa ku migezi yabo. 45 Yaboherereje ibibugu birabarya, n’imitubu irabajujubya; 46 iterereza inzige mu myaka yabo, n’ibihore mu mbuto bavunikiye. 47 Imizabibu yabo yayirimbuje urubura, n’imivumu yabo iyikobaguza amahindu; 48 amatungo yabo iyagabiza urubura, n’amashyo yabo iyaterereza inkuba. 49 Yabateje umuriro w’uburakari bwayo, umujinya, ubukana, n’ubumanjirwe, ibagabiza igitero cy’abamalayika b’icyorezo. 50 Mu burakari bwayo ntiyabaterereje urupfu gusa, ahubwo ubuzima bwabo bwose, ibuteza umuze. 51 Nuko inangura icyitwa uburiza cyose mu Misiri, n’abavutse mbere bo mu mahema ya Kamu! 52 Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo, iwuyobora mu butayu nk’ubushyo bw’intama. 53 Ibayoborana ituze, nta kibatera inkeke, naho abanzi babo barenzweho n’inyanja. 54 Yabinjije mu gihugu cyayo gitagatifu, ari wo musozi wigaruriwe n’indyo yayo. 55 Yirukanye amahanga imbere yabo, igihugu cyayo ikibagabanyamo iminani, amahema yayo iyatuzamo imiryango ya Israheli. 56 Nyamara bakomeje kugomera Imana Isumbabyose, no kuyitambamira baca ku mategeko yayo; 57 barayitengushye kimwe n’abasekuruza babo, basa n’umuheto uregutse ugatetereza nyirawo. 58 Bayibabaje bajya mu masengero y’ahirengeye, bayitera ishyari kubera ibigirwamana byabo. 59 Imana ibibonye ityo, irarakara, maze ihigika umuryango wa Israheli burundu; 60 yimuka mu Ngoro y’i Silo, mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu. 61 Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa, icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi; 62 umuryango wayo iwugabiza inkota, yibasira abari imbata zayo. 63 Umuriro urimbura abasore babo, naho abakobwa babo ntibatahirwa ubukwe; 64 abaherezabitambo bicishwa inkota, maze abapfakazi babo ntibabaririra. 65 Ubwo Nyagasani arakanguka, nk’uwari usinziriye, nk’intwari isindutse divayi; 66 maze atsemba abanzi abaturutse inyuma, abakoza isoni ibi bidasubirwaho. 67 Ahigika umuryango wa Yozefu n’inzu ya Efurayimu ntiyayitora; 68 ahubwo ahitamo inzu ya Yuda, umusozi wa Siyoni yikundira. 69 Ahubaka Ingoro ye, arayikomeza nk’ibitwa by’ijuru, mbese nk’isi yashinze ubuziraherezo. 70 Nuko yitorera Dawudi ho umugaragu, amukuye mu rwuri rw’intama; 71 amuvana inyuma y’intama zonsa, kugira ngo aragire Yakobo, umuryango we, na Israheli, umurage we. 72 Na we abaragirana umutima udakemwa, maze abayoborana ubwitonzi n’ubuhanga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda