Zaburi 77 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMu byago by’ubu ngubu Imana izatabara Israheli, nko mu bihe bya kera 1 Igenewe umuririmbisha, na Yedutuni. Iyi zaburi iri mu iza Asafu. 2 Imana ni yo niyambaza, ndayitabaza, Imana ni yo niyambaza, kandi iranyumva. 3 Igihe ndi mu kaga, ndangamira Uhoraho, mutegera amaboko ijoro ryose, ubutarambirwa, mbona ko nta kindi cyampoza. 4 Iyo nibutse Imana, nsuhuza umutima, nakomeza kubizirikana, ngacika intege. (guceceka akanya gato) 5 Nyagasani, ntutuma ngoheka, mfite igishyika, nabuze icyo mvuga; 6 ndibuka iminsi ya kera, n’imyaka yo mu gihe cyahise; 7 ijoro ryose nkarara nibaza, ntekereza nshaka uko nabyumva. 8 Mbese Uhoraho yadutererana burundu, bigatuma atazongera kudutonesha ukundi? 9 Mbese impuhwe ze zaba zarakamye, akaba nta cyo agifite kutubwira? 10 Mbese Imana yibagiwe impuhwe zayo? Uburakari se bwatumye idukuraho umutima? 11 Ndibwira nti «Umubabaro wanjye, ni uko Nyir’ijuru yatuzinutswe!» (guceceka akanya gato) 12 Ndibuka ibikorwa byose by’Uhoraho, nkiyibutsa ibitangaza byawe bya kera, 13 nkazirikana ubutwari bwawe, maze nkagarukira ibigwi byawe. 14 Mana, mbega uko inzira zawe ziboneye! Nta yindi mana yindi yagusumba! 15 Ni wowe wenyine ukora ibintu by’agatangaza: wagaragarije amahanga yose ububasha bwawe. 16 Umuryango wawe wagobotowe n’ukuboko kwawe, ari bo nkomoko ya Yakobo na Yozefu. (guceceka akanya gato) 17 Mana, amazi yarakurabutswe, amazi yarakurabutswe maze arihinda, aribirindura kugeza no hasi ikuzimu! 18 Ibicu byavubuye amazi menshi, ari na ko inkuba zikubita, n’imyambi yawe inyuranamo. 19 Uko inkuba yawe yoromaga, n’imirabyo ikamurika hose, ni na ko isi yatigitaga, igahinda umushyitsi. 20 Wihangiye inzira mu nyanja, uca ikirari mu ndiri yayo, ntihagira n’umwe umenya aho unyuze. 21 Umuryango wawe wawuyoboye nk’ishyo, ukoresheje ikiganza cya Musa na Aroni. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda