Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 76 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igisingizo cy’Imana itanga umutsindo

1 Igenewe umuririmbisha. Ku nanga z’imirya. Iyi ndirimbo ni zaburi ya Asafu.

2 Uhoraho yimenyekanyije muri Yuda, izina rye ryamamaye muri Israheli;

3 yashinze ihema rye i Salemu, naho i Siyoni ahagira ikambere.

4 Ni ho yavunaguriye intwaro z’intambara, ingabo, inkota n’imyambi. (guceceka akanya gato)

5 Uhoraho, mbega ngo uraba impangare, kubera ibirundo by’iminyago wabacuje!

6 Ingabo z’intwari zaratsinzwe, zamburwa intwaro zazo zose, ari uko zatwawe n’ibitotsi.

7 Igihe ubakangaranyije, Mana ya Yakobo, ibigari n’amafarasi byaracemerewe!

8 Mbega ukuntu uteye ubwoba! Ni nde waguhangara igihe cy’uburakari bwawe?

9 Itangazo ryawe ryumvikanira mu ijuru, isi igahindagana maze igatuza,

10 kuko Uhoraho ahagurukiye urubanza, ngo arokore intamenyekana zo ku isi. (guceceka akanya gato)

11 Ndetse n’ubukana bw’abakurwanya buzaguheshe ikuzo, maze abaguhonotse ubagire imbata.

12 Nimugirire Uhoraho Imana yanyu amasezerano kandi mujye muyuzuza; mwebwe mwese abamwegereye, nimuzanire amaturo Imana y’Impangare.

13 Ni we ucubya ubwirasi bw’ibikomangoma, agakangaranya abami b’isi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan