Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 75 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana ni yo mucamanza w’intabera

1 Igenewe umuririmbisha. Ijwi rya «Witsemba». Ni zaburi ya Asafu.

2 Turagushimira, Mana, turagushimira, turiyambaza izina ryawe, tukamamaza ibyiza byawe.

3 Uhoraho aravuga ati «Igihe nagennye nikigera, jyewe nzaca imanza zitabera.

4 Isi ishobora guhungabana, kimwe n’abayituye bose, ariko ni jye ushyigikiye inkingi zayo. (guceceka akanya gato)

5 Nabwiye abirasi nti ’Nimurekere aho kwirata!’ n’abagiranabi nti ’Mutongera gushinga ijosi;

6 nimwoye gukabiriza ububasha bwanyu, nimuhore ayo mateshwa yanyu!’»

7 Imana ntiturutse mu burasirazuba cyangwa mu burengero bwaryo, emwe ntinavuye mu butayu cyangwa mu misozi;

8 nyamara ngiyi iraje, yo mucamanza w’intabera, ucisha bugufi bamwe, abandi akabakuza.

9 Uhoraho afite igikombe mu ntoki ze, kirimo divayi isharira kandi isembuye. Abagiranabi bose b’isi bazayinywa, bayikonoze kugeza ku matepfu.

10 Naho jyewe, nzahora nsabagizwa n’ibyishimo, kandi nzacurangira Imana ya Yakobo,

11 ari na yo izacubya ubwirasi bw’abagiranabi, maze ab’indahemuka babyutse umutwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan