Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 74 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amaganya y’imbaga ntagatifu, Ingoro imaze gutwikwa no gusahurwa
1 Ni igisigo cya Asafu.

1 Ni igisigo cya Asafu. Nyagasani, ni iki cyatumye uduta burundu? Ni iki cyatumye uburakari bwawe bugurumanira ubushyo bwo mu nkome yawe?

2 Ibuka ikoraniro ryawe wironkeye kuva kera, ubwoko wishakiye ko bukubera imbata, wibuke n’umusozi wa Siyoni washinzeho Ingoro yawe!

3 Zamuka werekeza muri ayo matongo; wirebere ibyo umwanzi yononnye byose mu Rusengero.

4 Abagutambamiye bavugirije induru mu ijabiro ryawe watwakiriragamo, bahashinga amabendera yabo.

5 Basaga n’abatutizi babanguye intorezo zabo mu ishyamba,

6 bamenagurira icyarimwe amashusho, bayakubita intorezo n’amafuni!

7 Ingoro yawe bayihereje inkongi, bahirika ku butaka inteko y’izina ryawe!

8 Ubwo abo bagome banoza umugambi wo gutwika aho bagusengeraga hose mu gihugu.

9 Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga, nta n’umuhanuzi ukibaho, kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza!

10 Mana, umwanzi azadutuka bihereze hehe? Mbese umwanzi azakomeza agusuzugure na ryari?

11 Ni iki gituma udukuraho amaboko, ugakomeza kwipfumbata, nta cyo utumarira?

12 Nyamara, Mana, uri umwami wanjye kuva kera na kare, ni wowe wagobotoye igihugu cyacu!

13 Ni wowe wasatuye inyanja ku bubasha bwawe, ikiyoka cyo mu mazi, ukimenagura imitwe.

14 Ni wowe wajanjaguye imitwe ya cya Leviyatani, ukigaburira inyamaswa zo mu nyanja.

15 Ni wowe wavubuye isoko n’umugezi, wumisha inzuzi zidakama.

16 Umunsi ni uwawe, ijoro na ryo ni iryawe; ni wowe wahanze ukwezi n’izuba;

17 ni wowe washinze imipaka yose y’isi, icyi n’itumba, ni wowe wabishyizeho.

18 Uhoraho, uribuke ko umwanzi yagututse, ko inyoko y’abasazi yandavuje izina ryawe!

19 Ubuzima bw’abagukunda, ntubugabize ibikoko, ntutererane buheriheri ingorwa zawe zagirijwe.

20 Ibuka Isezerano ryawe, maze wirebere: amikingo yose y’igihugu yabaye indiri y’urugomo!

21 Ntutume urenganywa atahana ikimwaro, ahubwo umukene n’imbabare bagende bakuramya!

22 Uhoraho, tabara; urengere ibyawe, wibuke ibitutsi bidahosha bya bariya basazi!

23 Ntiwibagirwe induru y’abanzi bawe, n’akamu kiyongera k’abagusembura!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan