Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 73 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amahirwe y’abagiranabi bafite ubu azaherukwa n’igihano gikomeye
1 Ni zaburi ya Asafu.

1 Ni zaburi ya Asafu. Koko, Imana ikunda Israheli, n’abafite umutima ukeye bose.

2 Nyamara hari hato ngasitara, habuze gato ngo ngwe;

3 kubera ishyari nari mfitiye abagiranabi, kubona byose ari bo bihira!

4 Nta cyo bigomwa kugeza bapfa, igifu cyabo gihora cyuzuye;

5 nta cyo bazi mu miruho y’abantu, ibyago bibacaho bikagwira abandi.

6 Ubwirasi burababereye nk’umutako, urugomo rubizihiye nk’umwambaro;

7 umurengwe ubatera kurebana agasuzuguro, ubucakura bukabasaguka umutima.

8 Barannyegana, bakavugana ububisha, bigamba uko bari buhemuke;

9 imvugo yabo itera no mu ijuru, akarimi kabo kararitse ibyo ku isi.

10 Ni yo mpamvu umuryango wanjye ubohokaho, bakawuhira amagambo yabo nk’amazi,

11 bavuga bati «Imana izabimenya ite? Uwo hejuru iriya hari icyo yimenyera?»

12 None ngaha abagiranabi, baragwiza umutungo, nta cyo bikanga.

13 Naho jye kugumana ubupfura byamariye iki, ngo aha ndaharanira ubuziranenge!

14 Buri munsi ndakubitwa, kandi buri gitondo ngahabwa igihano;

15 nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo, najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe!

16 Nuko mbanza gutekereza ngo mbyumve; ariko nsanga bimbereye urujijo,

17 kugeza ubwo ninjira mu Ngoro y’Uhoraho, maze nsobanukirwa iby’amaherezo yabo.

18 Ni koko, wabaganishije aharindimuka, ngo ubagushe mu mutego!

19 Mbega ngo baracemererwa mu kanya gato! Bahindutse ubusa bishwe n’ubwoba!

20 Nk’uko umuntu arota inzozi yakanguka akazibagirwa, nawe Nyagasani, uzabasuzugure, woye no kwibuka uko basa.

21 Igihe umutima wanjye wari wuzuye amaganya, nashengutse umubiri wose,

22 bwari ubugoryi bwo kutabyumva, nari igicucu mu maso yawe!

23 Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe, umfashe ukuboko kw’iburyo.

24 Uzanyoboresha inama zawe, maze uzangeze mu ikuzo ryawe.

25 Ni nde wundi ngira mu ijuru wo kuntabara? Nta kindi kindi nakwifuza hano ku isi, kandi ngufite!

26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucogora, ariko wowe, Mana yanjye, uri urutare negamiye n’umugabane wanjye iteka ryose!

27 Ngaha abakujya kure bararimbuka, abaguhungaho ukabatsemba.

28 Naho jyewe, kwegera Imana ni yo mahirwe yanjye; Nyagasani Uhoraho, ni we niringiye, kugira ngo nzarate ibyiza byose yakoze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan